in

Ibyavuzwe nk’urukundo rwa Shazz na Ykee Benda noneho bibaye ibindi bindi

Hashize iminsi tubabwira iby’urukundo rwa Shazz na Ykee Benda. Ni inkuru yacicikanye hirya no hino ndetse na Ykee Benda mu kiganiro aherutse kugirana n’umwe mu bantu bazwi muri showbizz hano mu Rwanda yahamije ko ari mu rukundo na Shazz.

Kuri uyu wa Kane ubwo Shazz yasabaga abafana be kumubaza ibibazo bitandukanye maze nawe akabasubiza, umwe mu bafana be yamubajije niba afite umusore bakundana maze Shazz nta guca ku ruhande ahita muhakanira avuga ko ntawe afite.

Sibyarangiriye aha kuko undi mufana wa Shazz yamubajije niba ari mu rukundo maze ahita amusubiza ko ari mu rukundo nawe ubwe.

Aha natwe tukibaza tuti « Ese ko aba bombi bari baremeye ko bari mu rukundo byaba byari bihatse iki? « . Kwari ugutwika se?….

Shazz
Ykee Benda

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana wa Kimenyi Yves na Muyango arimo guseka (video)

Mu gahinda kenshi, Nyinawambogo yavuze ibyo umugabo babyaranye yamukoreye