in

Ibyaranze imurikabikorwa mu bugeni rya Africanisme (Amafoto)

Mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi ijyi yunganira umujyi nka Musanze, Huye na Rusizi, imurikabikorwa mu bijyanye n’ubugeni bikomeje kwiyongera cyane ndetse n’ubwitabire buri kuzamuka. Mu cyumweru gishize mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya L’espace ku Kacyiru hashojwe imurikabikorwa (exhibition) ry’ubugeni ryiswe AFRICANISME.

Iki gikorwa cyigamije kumurika umuco nyafurika binyuze mu bihangano cyatangiye ku munsi wa mbere w’icyumweru dushoje cyitabiriwe n’abatari bacye dore ko imibare yagiye izamuka uko iminsi yagendaga yiyongera.

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bateguye iki gikorwa David yagize ati,”Nyuma yo kuganira ku nkundura ya Black lives matter ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange nicyo bisobanuye kuba umunyafurika ndetse n’akamaro bidufitiye twagize igitekerezo cyo gukoresha impano yacu y’ubugeni n’ubuhanzi mu kwigisha abanyarwanda ndetse n’abandi b’anyafurika ubuhanga, ubushobozi ndetse n’ubushobozi twifitemo dushobora kwifashisha mu gukemura bimwe mu bibazo duhura nabyo buri munsi kuri uyu mugabane.”

Nyuma y’iri murikabikorwa, David yakomeje agira ati “Turifuza ko abanyafurika bajijuka ku bijyanye n’umugabane wabo, ubwiza ndetse n’amateka yawo bigafasha mu kubaka ejo hazaza ndetse bategura n’abazabakomokaho.”

Amwe mu mashusho yamuritswe:

Iki gikorwa cyateguwe n’abahanzi babiri MUGIRE Peace David ndetse na HIRWA Bless Aine barangije amasomo y’abo mu ishuri ry’ubuhanzi n’ubugeni rya Nyundo bavuga ko iyi ari intangiriro y’ibindi byiza byinshi kuri uyu mushinga wabo wa Africanisme.

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tangira urye amafi kubera izi mpamvu zikomeye

Umuhanzi Christopher yagaragaye mu isura nshya benshi baratungurwa (AMAFOTO)