in

Ibyamamare bikomeye byahoze bikora akazi kagayitse

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku byamamare bikunzwe ku rwego rw’isi aho mbere yo kuba ibyamamare byakoze akazi gasuzuguritse ku buryo hari n’abakoze akazi ko koza ibyombo abandi bagakora muri resitora n’indi mirimo itandukanye benshi bafata nk’aho isuzuguritse ku buryo icyamamare runaka cyitayikora.

1. Dwayne Johnson (The Rock)

Dwayne Johnson ni umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu ruganda rwa sinema ku rwego rw’isi aho azwi cyane ku izina rya The Rock.

Mbere yo kwamamara mu mukino wo gukirana n’iteramakofi wa WWE, uyu mugabo w’imyaka 49 mbere yo kuba icyamamare yahoze yoza ibyombo.

Rimwe yigeze kwandika ku rukuta rwe rwa twitter ati ‘’ Amafaranga ya mbere nakoreye yavuye mu koza ibyombo ubwo nari mfite imyaka 13, icyo gihe nakoraga kuva saa cyenda (15:00) z’umugoroba nkageza saa tanu n’iminota mirongo itatu (23:30) z’ijoro’’.

2. Beyoncé

Mbere yo kuba icyamamare muri muzika, Mu kiganiro Beyoncé yagiranye na Essence mu 2011 yatangaje ko hagati y’imyaka itandatu (6) n’icyenda (9) yafashaga nyina umubyara akazi ko mu nzu zitunganya imisatsi (hair salon).

Beyoncé yatangaje ko icyo gihe yamufashaga gusukura imisatsi yabaga yatakaye hasi cyangwa agafasha abantu bifuza kurambura no kuzinga imisatsi yabo aho yabikoraga anabaririmbira.

3. Jay-Z

Mbere yo kuba icyamamare mu njyana ya Hip-Hop, Jay-Z yakoraga ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ku mihanda.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na ’Vanity Fair’ yagize ati ’’Nari umucuruzi w’ibiyobyabwenge, kugirango ube mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, uba ukeneye kumenya icyo ugomba gushora n’icyo ukeneye kuba wakora kugirango wongere kwisuganya igihe ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge butagenda neza’’

’’Kuba wafungura nk’inzu zitunganya imisatsi y’abagabo cyangwa ugafungura ikinamba cy’imodoka, ubwo nibwo bwari ubucuruzi icyo gihe twakoraga kugirango twikure mu gucuruza ibiyobyabwenge.’’

’’Icyo gihe wagombaga gushakisha ibintu bigomba kugukura muri ubwo buzima bw’ibiyobyabwenge kuberako iteka ryose ubuzima bwawe bwabaga buri mu kaga. Byasaga nk’aho ufungiranye mu cyumba gifite idirishya rifunganye’’

’’Byabaga bisobanuye ko ugiye gufungwa ubuziraherezo cyangwa ugapfa.’’

4. Barack Obama

Barack Hussein Obama yabaye perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe za Amerika.
mbere yo kwinjira muri politike ngo abe icyamamare yabanje gukora akazi gasanzwe gaciriritse cyane.

Barack Obama yabaye umukozi wa ’Baskin Robbins’, uru ni uruganda rwamamaye mu gutunganya ibyo kurya biryohera (ice cream) ndetse umwe mu bahoze ari abakozi barwo harimo na perezida Barack Obama.

5. Brad Pitt

Uyu mugabo w’imyaka 57 ni icyamamare mu ruganda rwa sinema ku rwego rw’isi, gusa ibi siko byahoze.

Uyu mugabo mbere yo kuba icyamamare muri sinema yahoze akora akazi ko kwambara umwenda wishusho y’inkoko aho yakanguriraga abantu kuza kugura inkoko muri El Pollo Loco i Los Angeles.

6. Rihanna

Uyu muririmbyikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka ’’Diamonds, Umbrella’’ niwe muntu kuri uru rutonde wakoze akazi gatandukanye n’ibindi byamamare uri busange kuri uru rutonde.

Mu gihe bamwe bogeje ibyombo abandi bagakora muri za resitora no mu nzu zitunganya imisatsi, Rihanna we yabaye umutoza w’abasirikare.

Rihanna yatozaga abasirikare babarizwa mu cyiciro cya Cadet bo mu birwa bya Barbados dore ko ari naho akomoka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyavuzwe kuri Miss Pamella wafotowe aragiye inka.

Haruna Niyonzima yavuze igihe azarekerera gukina umupira w’amaguru