in

Ibya ya modoka ihenze ya Bruce Melodie bihinduye isura.

Mu minsi yashize nibwo abantu benshi batunguwe n’inkuru zavugaga ko Bruce Melodie yatumije imodoka ihenze cyane gusa kuri uyu muhanzi byose yabihakanye.

Bruce Melodie yahakanye amakuru avuga ko yatumijeho imodoka ihenze igura agera kuri miliyoni 700 itunzwe n’ibyamamare birimo na Cristiano Ronaldo.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, nibwo haje inkuru ivuga ko iki cyamamare muri muzika nyarwanda cyaherukaga gusinyira akayabo ka miliyari ko kwamamaza Kompanyi ya Food Bundle ko yatumijeho imodoka ihenze.

Amakuru yavuze ko uyu muhanzi Bruce Melodie, yatumijeho imodoka yo mu bwoko bwa Brubus igura amadorali ya Amerika ibihumbi 700, ni ukuvuga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiriye kuri Youtube Bruce Melodie yahakanye aya makuru avuga ko atigeze atumizaho iyi modoka atazi n’aho byavuye.

Ati “Njye nta modoka naguze nta n’ibyo navuze, ntawambajije, ntabwo bakoze iperereza, nta nubwo yaje aho ntuye (…) njye nta modoka natumije nta n’ibyo navuze, iby’imodoka reka reka nta n’ibyo nigeze mvuga.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umubyibuho wa Bruce Melodie (AMAFOTO +Video)

Imyitwarire mibi irimbura urukundo burundu .