in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ibitaramenyekanye kuri ya couple ikundana bidasanzwe mu Rwanda .

Couple ya Ndayisenga na Deborah ni imwe muri couple zamamaye mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze urugendo rutoroshye banyuzemo mu gihe barambagizanyaga.Uyu Ndayisenga akaba afite ubumuga bwo kuba adafite amaguru ariko akaba yari yarabihishe umukunzi we kugeza babanye nk’umugabo n’umugore.

Ndayisenga yategereje Imyaka myinshi kugirango amenyeshe umugeni we ko ari umugabo ufite ubumuga, by’umwihariko, ko nta maguru afite.

Ndayisenga yavuze ko umugore we, Deborah, yatunguwe cyane acyumva iyi nkuru, nyamara akomeza ubukwe nyuma yo kumwizeza ko azemera kubana na we mu bibi no mu byiza.

Yagize ati:”Umugore wanjye ntiyigeze amenya ko nta maguru mfite kugeza igihe dukoreye ubukwe”

Mbere yibyo, Ndayisenga na Deborah bari barakundanye imyaka ibiri, kandi ntabwo yari azi ikibazo cye na kimwe kuko yari yarabimuhishe.

Avuga uko yamugaye, Ndayisenga yavuze ko yaciwe amaguru n’igisasu. Yagaragaje ko abantu benshi bo mu mudugudu we bamutotezaga kubera ikibazo cye, kandi benshi bamubwiye uburyo nta mugore uzigera yemera ko bashyingiranwa.Icyakora, yari azi ko Deborah ariwe bahuye bwa mbere mugihe cyamarushanwa yo kuririmba.

Mu gihe bakundana, ntiyashoboye kumuhishurira ko adafite amaguru kubera gutinya kwangwa.Muri icyo kiganiro, Deborah, yavuze ko Ndayisenga ari umugabo mwiza kandi ko azahora mu ruhande rwe.

Bamaze amezi umunani bashakanye kandi bashimangira ko ubumwe bwabo aricyo kintu cyiza cyabayeho mubuzima bwabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi buhishuye ibidasanzwe biba ku basore batereka ubwanwa.

Umusaza yakoreye ibya mfura mbi abasore bafashe ku ngufu umukobwa we||ibyababayeho ntibazabyibagirwa.