in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ibitangaje wamenya kuri wa mugabo mubi ku isi ukundwa n’ibizungerezi

Godfrey Baguma w’imyaka 48 bakunze kwita Ssebabi, ni umugabo utuye mu gihugu cya Uganda wegukanye igihembo cy’umugabo mubi kurusha abandi muri iki gihugu, nyuma yo kurongora umugore wa gatatu w’ikizungerezi byatangaje rubanda aho benshi bibaza niba adakoresha amarozi kuko akundwa n’ibizungerezi.

Godfrey Baguma yegukanye igihembo cy’umugabo mubi kurusha abandi muri Uganda mu mwaka wa 2002 ,akunze kwibazwaho na benshi kubera uburyo afite abagore beza nyamara we afite isura idashamaje.

Asanzwe ari umunyarwenya wabigize umwuga, gusa guca akagahigo ko kwegukana iki gihembo byamugize icyamamare ku buryo umwuga we wo gusetsa no gushimisha rubanda mu ruhame bimwinjiriza agatubutse .

Ssebabi yigaruriye imitima ya benshi cyane cyane igitsinagore, bikaba bigoye kwiyumvisha uburyo amaze kurongora abagore batatu bakiri bato kandi b’ibizungerezi.

Nyuma yo gukora ubukwe akarongora umugore wa gatatu w’ikizungerezi, imbuga nkoranyambaga yarazihariye, inkuru ye ni yo yarimo kuvugwa cyane.

Magingo aya Godfrey Baguma (Ssebabi) afite abana 8 barimo babiri yabyaranye n’umugore wa mbere n’abandi batandatu yabyaranye n’umugore wa kabiri.

Ssebabi mu mwaka wa 2002 nibwo yegukanye igihembo cy’umugabo mubi kurusha abandi mu gihugu cya Uganda.Kuri ubu asigaye aririmba akanasetsa abantu,bikamwinjiriza amafaranga menshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru ukomeye wa RBA yeretse urukundo rudasanzwe umwana we(Video).

Abagore bafashwe na camera biba mu iduka, dore ibyo bakorewe(Video).