in

Ibintu 6 umukunzi wawe azakora mu gihe atakigukunda.

Buriya ukuri kurababaza kandi burya ikibabaza kurushaho ni ukumva cyangwa kumenya ko uwo mwakundanaga ubungubu ntabwo akigukunda mbese ukabona ko byarangiye, nubwo abantu tutari shyashya ariko ubundi ntiwagakwiye kibabaza umuntu ukunda cyane.

Nimba umukunzi wawe atakigukunda azatangira gukora ibi nubibona uzahite ubimenya.

1. Azajya yigira nkaho ntacyo yitayeho.

Ndabizi nutangira kubona ntakintu na kimwe akitaho, uzatangira gutekerezako yaba yaba yihebye cyangwa se yaba yaranze ubuzima, ariko mu by’ukuri ntabwo ari ibyo ahubwo ni wowe atakitayeho kandi kuko mwakundanaga mugahurira ahantu henshi azatangira kuhanga mbese atakihitayeho

2. Uburyo mwaganiragamo(communication ways) buzatangira kubura.

Ndabizi mu rukundo umuntu mukundana igihe kinini muraganira kuri Telefone Wenda amasaha n’amasaha agashira, mugaseka, mukidagadura, nimba atakigukunda azatangira kutaguhamagara, kukuvugisha atabishaka, nakora ibi uzamenye uko bimeze uvanemo akawe karenge.

3. Buri kintu cyose kizajya gitangizwa nawe.

Nk’uko nabivuze mu ngingo ya 2 itumanaho ryanyu rizatangira kwanga nimba atakigukunda, gusa si aho gusa kuko nyuma y’igihe ni wowe uzajya ufata umwanya ukamuvugisha mbese mukaganira, bivuzeko intambwe ya mbere ni wowe uzajya uhora uyitera, nunamuhamagara akenshi ntabwo azakwitaba.

4.Kugukoraho no kumukoraho azatangira kubyanga urunuka.

Tuvugishije ukuri umuntu mukundana yumva yisanzuye iyo umukoraho cyangwa se nawe akagukoraho, umuhungu natangira kukwanga ntabwo azongera kugukoraho, umukobwa we azarekeraho kukwisanzuraho mbese nka kuriya akuryamaho iyo hajeho umuyaga cyangwa ibindi bikorwa bituma akwegamaho.

5.Kwigenga azabigira intwaro.

Nimba ubona atangiye kukwerekako yabasha kubaho utariho, nimba ntabufasha bwawe na buto akeneye, mbese akakwerekako ashobora kwigenga byuzuye, ntuzibeshye ko ari umuntu wamugiriye inama, yasomye ibitabo se, yarebye televiziyo zibimubwirase, oya. Ahubwo ni uko atakigukunda.

6.Azarekera igituma wumva ko udasanzwe.

Iyo uwo kuri kumwe agukunda, akora ibishoboka kugirango wumve ko ukunzwe kandi udasanzwe. Arakwishimira cyane kandi akagusuhuzanya urukundo. Agukorera utuntu duto duto twuje urukundo, kugirango abone umwenyura.

Ariko iyo amaze guhaga urukundo ntaba akitaye kuko wiyumva mbese yigira nkaho bitamureba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Munyarigoga Michael
Munyarigoga Michael
2 years ago

Ibi ni ukuri kuzuye rwose

Umukecuru atumye rayon sport idacyura amanota atatu koko cyangwa nibisazwe

Youssef wa kiniraga rayon sport y’abonye ikipe ikomeye iburayi