in

Kepler VC Yateye intambwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa playoffs mu bagabo nyuma yo gutsinda Police VC 3 amaseti 1

Uyu niwo mukino warutegerejwe na benshi kuko ari n’umukino wahuzaga amakipe yakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, ni Police VC yabaye iya kabiri na Kepler VC yabaye iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona.

 

Umukino watangiye Kepler VC ya NYIRIMANA Fidele yitwara neza maze itsinda amanota 25-23.

 

Police VC yaranzwe n’amakosa menshi mu iseti ya mbere harimo nko kutarenza services by’umwihariko ku mukinnyi wayo ukomoka muri Brazil Matheus utarengeje service n’imwe muri iyi seti. Mu busanzwe serivise za Mattheus ziba zitezweho amanota kuko ziba zikomeye.

 

Mu iseti ya kabiri, ikipe ya Police VC yaje ifite imbaraga ndetse ibasha kuyegukana ku manota 25-22 gusa n’ubundi umukinnyi usanzwe ari ngenderwaho Mattheus yakomeje kutitwara neza ari nabyo byatumye umutoza Fred amuvanamo maze ashyiramo umurundi Pacifique.

 

Amakipe yombi yaramaze kunganya iseti 1-1 yaje mu iseti ya gatatu y’umukino ihangana ari ihangana. Ni iseti yarikomeye cyane kuko yanatumye umutoza Fidele ahabwa ikarita y’umutuku gusa nyuma umusifuzi yisubiraho atanga ikarita y’umuhondo.

 

Iseti ya gatatu y’umukino yarikomeye cyane kuko byasabye ko hiyambazwa amanota y’inyongera nyuma y’uko amakipe yombi yaranganyije amanota 24-24. Iyi seti yarangiye Kepler VC iyitsinze n’amanota 30-28.

 

Iseti ya kane y’umukino yarikomeye cyane nayo irangiye nayo Kepler VC iyitsinze ku manota 17-25.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR WVC yihereranye Ruhango WVC naho Police WVC itsinda RRA WVC bigoranye

Amashusho Bruce Melodie yageze ku kibuga k’indege abura umuntu numwe umwakira abura n’imodoka yo gutahamo