in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ibidasanzwe wamenya ku mugore wabaye uwa mbere ku isi mu kugira ikibuno kinini cyane (AMAFOTO)

Umugore witwa Mikel Ruffinelli w’imyaka 49 y’amavuko utuye Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaciye agahigo ku isi mu myaka mike ishize ko kugira ikibuno kinini ku isi yose.

Mu mujyi wa Los Angeles, abagabo benshi bakunda abakobwa batabyibushye cyane ariko uyu mugore we avuga ko uko angana bimushimisha ndetse ngo yanze kugabanya ibiryo ngo ananuke.

Uyu mugore ufite abana 4 yatangarije abanyamakuru ko afite ubuzima bwiza ndetse nta mpamvu nimwe abona yatuma agabanya ibiro bye ngo ananuke.

Ati:“Nkunda uko nteye ndetse nta mpamvu n’imwe yatuma nshaka kunanuka kuko nta bibazo by’ubuzima mfite.Nkunda ikibuno cyanjye,nkunda buri kimwe cyose ku mubiri wanjye”.

Uyu mugore yavuze ko agerageza gukora siporo kugira ngo ibiro bye bitiyongera cyane ngo ariko ntabwo yifuza kunanuka.

Icyakora umwana we w’umukobwa witwa Destynee we yabwiye abanyamakuru ibitandukanye na nyina kuko yavuze ko ubuzima bwe bugoye kubwitaho kubera ingano ye.

Ati:“Sintekereza ko namwigana kuko ndashaka guhangayika nkawe.Iyo ahagurutse akanya gato ahita atangira kubabara.Birambabaza cyane kumubona ababaye”.

Uyu mugore yavuze ko mu buzima bwe ahura n’imbogamizi zirimo kunanirwa gukaraba ndetse no kwikorera uturimo tworoshye.

Uyu mugore yavuze ko ikindi kintu kimubabaza ari ukuntu abantu bakunda kumuseka iyo bamubonye mdetse bamwe bakunze kumufata anashusho na Video ye bakayakwirakwiza.

Uyu mugore yagize ati:“Ntekereza ko ari ibisanzwe ku mugore kugira ikibuno kinini.Bituma umugore aba mwiza.ahitamo kugumana ubu bunini nkabyibuha aho kuba umugore unanutse bikambuza ibyishimo”.

Nk’uko tubikesha World Record Academy, Mikel Ruffinelli (wavutse 1972) ni Umunyamerikakazi ubu ufite agahigo ko kugira ikibuno kinini ku isi.

Ibiro bye bigera kuri 190 kandi ikibuno cye gipima metero 2.4 mu muzenguruko, ndetse kikanapima santimetero 102 mu burebure.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shitani yigaragaje mu gitaramo cy’icyamamare muri USA.

Ibyo Knowless yasubije umufana we wamubajije aho akomora ubwiza n’itoto rye ntibisanzwe.