in

Ibiciro byo kwinjira ku mukino urahuza APR FC na Kiyovu Sport biratangaje

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza n’ikipe ya Kiyovu Sport yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2022, ikipe ya APR FC iraba ikina n’ikipe ya Kiyovu Sport mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino ni umwe mu mikino iba ikomeye cyane hano mu Rwanda nubwo mu mwaka ushize ikipe ya Kiyovu Sport yihariye uyu mukino dore ko APR FC itabashije gutsinda nubwo yatwaye igikombe cya Shampiyona.

Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku bantu bashaka kureba uyu mukino uzaba ukomeye cyane gusa icyatabgaje benshi ni ibiciro byashyirwaho kandi iyi kipe imaze iminsi yerekena ko abafana bayo basinziriri.

Ibiciro byose uko bihagaze ni uko ku bantu bashaka kwicara ahasanzwe ni 3000, 5000 ahatwikiriye, 20000 muri VIP n’ibihumbi 30 muri VVIP uyu we azaba yemerewe kwinjiza imodoka ye kugirango habungabungwe umutekano mu buryo bwizewe.

Uyu mukino uzahuza APR FC n’ikipe ya Kiyovu Sport izatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubere kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo. Aya makipe yose mu mukino uheruka zabashije kwitwara neza cyane. Kiyovu Sport yatsinze Rayon Sports naho APR FC itsinda Gorilla FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yaryamye ubutabyuka; Hamenyekanye icyateye urupfu rw’umusore wakinaga muri Seburikoko

Urukundo rwubahwe: yahinduye idini kugirango arongore umusilamukazi(amafoto)