in

Ibibi benshi batazi iyo uriye inanasi

Abantu benshi bayikundira uburyohe ifite ndetse igira n’intungamubiri nyinshi gusa uru rubuto rw’inanasi burya runagira ingaruka ndetse hari abatemerewe kuyirya nkuko tugiye kubirebera hamwe.

●Inanasi ifite igipimo cy’isukari cya 56. Niyo mpamvu umurwayi wa diyabete yemerewe kuryaho gato, mu gihe nta byongera isukari bindi yariye. Kurya nyinshi byatuma agira isukari irenze ikenewe.

●Ku bafata imiti ibuza amaraso kuvura nabo ntibyemewe kurya inanasi kuko nayo ibuza amaraso kuvura. Ni nayo mpamvu bitemewe kuyirya hasigaye ibyumweru bibiri ngo ubagwe.

●Ku bari gufata imiti ya amoxicillin na tetracycline ntibyemewe kurya inanasi. Kuyirya byongera ingaruka ziterwa n’iyi miti

●Abantu bagombwa kwirinda kurya inanasi idahiye kuko bitera ibibazi igifu, kinakanirwa kubasha gukura intungaubiri mu biribwa amuntu aba yariye .

●Inanasi ku mwana utarengeje umwaka si nziza na gato kuko iabo acide citrique , bityo ikaba yabangamira igogora cyane ku bakiri bato.

●Ku bagore batwite si byiza kurya inanasinku bwinshi, agasate gato karahagije. Byaragaragayeko bromelain ibamo iyo ibaye nyinshi ishobora gutera ibibazo kumwana batwite.

●Ku bafata imiti yo mu bwoko bwa benzodiazepine ntibyemewe kuyirya. Kimwe no kuyirya wanyoye inzoga byakongerera hangover.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi b’amavubi batangiye kugera mu mwiherero (Amafoto)

Alyn sano akomeje kuvugisha abantu nyuma yo gukata umutsima ukoze mu ishusho y’ubugabo (video)