in

Ibi byo arabicikirahe! Dani Alvez yajyanywe mu nkiko

Urukiko rwo muri Espagne rwanzuye ko Dani Alvez azaburanishwa ku byaha ashinjwa byo gufata ku ngufu. Ibi Alvez yabikoze ku italiki 31 Ukuboza 2022 mu kabyiniro kitwa Sutton.

Dani Alvez w’imyaka 40 y’amavuko, biteganyijwe ko azitaba urukiko ku wa Kane taliki 05 Kanama 2023. Uru rukiko ruherereye i Barcelona ruratangira gukora iperereza kuri ibi byaha bishinjwa Alvez. Arashinjwa kuba yarafashe ku ngufu umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko.

Uru rukiko ruherereye i Barcelona rwatangaje ko uyu mukobwa wahohotewe ajya kwa Muganga ngo hafatwe ibipimo bigaragaza ko yahohotewe. Gusa ngo ukutitabira kwe yagutewe n’ibikomere yasigiwe n’ibyo bikorwa bibi yakorewe na Alvez.

Uru rukiko kandi rwavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ukuzahura n’abamushinja ibyaha kuri uyu wa Kane. Dani Alvez nahamwa n’ibi byaha, azahanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusirimu ntabwo ajya asaza pe! Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cy’umutwe kimeze neza nka bimwe yatsindaga mu myaka 5 ishize – VIDEWO

Yitoraguriye ingoma mu giteme! Hamisa Mobetto ibyishimo byamurenze -IFOTO