in

Huye; Umusore wari ugiye kurushinga yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Bamusanze mu Mudugudu wa Kiboga mu Kagari ka Shyunga mu Murenge wa Rwaniro ho mu Karere ka Huye kuko niho yakoreraga akazi ko kurarira amakara baba batwitse.

Uwo musore w’imyaka 28 y’amavuko yiteguraga kubakana urugo n’umukunzi we bari baherutse gusezerana mu murenge ariko hasigaye imihango irimo gusezerana mu rusengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Rugira Amandin Jean Paul, yavuze ko bakimara kumenya amakuru y’urupfu rwe bahageze ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangira iperereza.

Ati “Twahageze mu gitondo dusanga yapfuye, RIB ihita itangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere ubukwe budasanzwe bwabereye mu nsi y’amazi(amafoto)

Ibyo abanyamakuru b’urukiko rw’imikino bavuze kuri Mukansanga Salim byabakijeho umuriro babita abanyeshyari n’umutima mubi