in

Haringingo Francis yashimagije ubuhanga bw’abakinnyi babiri ba Rayon Sports yemeza ko aribo bazavamo ibitangaza muri Shampiyona y’u Rwanda

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yaraye ashimagije Kanamugire Roger ndetse na Iradukunda Pascal yemeza ko bafite ubuhanga budasanzwe.

kuwa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023, hakinwaga umukino wa Shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Musanze FC urangira ikipe ya Rayon Sports inyagiye Musanze FC ibitego 4-1. Ibi bitego byatsinzwe na Mitima Issac, Ngendahimana Eric, Moussa Essenu ikindi kimwe barakitsinda.

Nyuma y’uyu mukino Haringingo Francis wagabanyije igitutu yarafite, yatangaje ko byari byiza cyane kandi gutsinda bitumye abakinnyi be bongera kwigirira ikizere nyuma y’imikino igera kuri 3 bari bamaze batsinzwe mu mikino ibanza ariko mu mikino yo kwishyura bakaba batangiye neza.

Uyu mutoza yakomeje ashimagiza ubuhanga bwa Roger wakinnye mu kibuga hagati ndetse na Pascal wiswe Peti Messi, avuga ko bazi umupira cyane kandi yizeye ko ari Rayon Sports yahazaza.

Yagize Ati” Mwabonye Roger uko yitwaye, ni umukinnyi twagiye dushyiramo gake gake, nawe yabonye umwanya mu mikino ibanza abona iminota mike 10, 15 hanyuma ubu birageze ko ashobora kwigaragaza agakina iminota myinshi. Pascal rero nawe turimo kujyenda tumuzana gake gake tumuha iminota 10, 15 kandi mwabonye ko yatanze umupira washoboraga kuvamo igitego yo Prince atirangaraho. Ni abakinnyi beza, ni abakinnyi navuga batanga ikizere muri Rayon Sports.”

Uyu mutoza yanagarutse ku bakinnyi azaba afite ubwo ikipe ya Rayon Sports izaba ikina na Mukura Victory Sports batagaragaye kuri uyu mukino batsinzemo ikipe ya Musanze FC harimo Rafael Osaluwe, Paul Were, Rwatubyaye Abdul ndetse na Onana.

“Paul Were turatangirana imyitozo ejo, Osaluwe twarakoranye muri iki cyumweru, turimo turagirango turebe niba mu kindi uko azaba ameze tube twamukoresha kuri Mukura Victory Sports. Onana yari afite akabazo ariko azaba ahari. Turimo kujyenda gake kuri aba bakinnyi bavuye mu mvune kugirango badasubirayo ahubwo dukomeze dufite abakinnyi bose.”

Haringingo Francis yemeje n’amakuru se wa Nishimwe Blaise yavugaga ko uyu mukinnyi amaze iminsi arwaye Malaria ariyo mpamvu atarikumwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports.

Yagize Ati ” Blaise ararwaye, namara gukira nawe azaza mu bandi turebe ko ashobora kudufasha.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu byazanye Harmonize mu Rwanda urimo kwinywera agakoma mu biryogo

Nyuma yo guhura na Fake ghee, Alyn Sano agiye gushyira igorora abasore n’inkumi bananiwe kwifata