in

Hamenyekanye impamvu Police yahagaritse igitaramo cyateguwe na Miss Kayumba Darina ndetse na bagenzi be bahuriye muri Miss Rwanda

Polisi kuri uyu wa gatandatu yafunze igitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo kumurika sosiyete yashinzwe na Kayumba Darina wabaye Igisonga cya Miss Rwanda 2022, Umuhoza Pascaline na Sabine Mutabazi bose bitabiriye iri rushanwa.

Aba bombi nyuma y’uko bahuriye mu urushanwa rya Miss Rwanda, ntago bigeze bashaka kuryamisha izina bahakuye ahubwo bahise bakora sosiyete ya Groupon ishinzwe gutegura ibitaramo.

Icya mbere bari bateguye kikaba icyo kuyimurika cyatumiwemo Nel Ngabo, Chris Eazy, DJ Higa & DJ Rusam na DJ Brianne.

Ahagana saa tanu z’ijoro mu gihe DJ Brianne yari akisuganya ngo abyinishe abantu mu muziki yari yateguye kubacurangira, yatunguwe no kubona imodoka ya Polisi igeze ahaberaga iki gitaramo bahita bazimya ibyuma.

Umupolisi wazimije ibyuma by’ahaberaga iki gitaramo yavugaga ko bitewe n’urusaku ruri kuva aho kiri kubera.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

” ntuzatume ababyeyi bawe baguhitiramo uwo murushingana”umugore yagiriye inama abakundana

Umusaza akomeje kurya ubuzima n’inkumi y’uburanga(amafoto)