in

Hamenyekanye ikipe ikomeye hano mu Rwanda iri inyuma y’ibaruwa Mugunga Yves yandikiye ikipe ya Kiyovu Sports none na RIB ikaba ishobora kubizamo

Ahantu hose ifite abacyeba! Hamenyekanye ikipe ikomeye hano mu Rwanda iri inyuma y’ibaruwa Mugunga Yves yandikiye ikipe ya Kiyovu Sports none na RIB ikaba ishobora kubizamo

Hashize umunsi umwe Mugunga Yves yandikiye ibaruwa ikipe ya Kiyovu Sports ayisaba ko bakicara bagasesa amasezerano nyuma yo kubona ko ubuzima bwo muri iyi kipe bukomeye atakomeza kubwihanganira.

Uyu mukinnyi mu ibaruwa yagiye ahagaragara ku munsi wo kuwa kabiri yavuga ko amaze igihe kigera ku mezi 3 atazi igisa n’umushahara w’ikipe ya Kiyovu Sports yari amaze igihe gito asinyiye avuye mu ikipe ya APR FC nk’intizanyo.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu rutahizamu ukomeye hano mu Rwanda yamenyesheje ikipe ya APR FC yamutije muri Kiyovu Sports ko atarimo guhembwa ikipe ngo imusaba ko yakandika ibaruwa isaba gusesa amasezerano dore ko n’amafaranga ngo Kiyovu Sports yagombaga guha APR FC kubera gutizwa uyu mukinnyi twamenye ko ishobora kuba itarayabahaye.

Mugunga Yves muri iyi baruwa avugamo ko yahawe Sheke itazigamiye yanditseho umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports, ibintu bihanwa n’amategeko hano mu Rwanda.

Ku munsi wejo hashize haje gusohoka indi baruwa isa nkiyanditswe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ariko kubera amakosa yari arimo ndetse bikaba byanashoboraga gushyira mu bibazo ikipe cyangwa bamwe mu bayobozi bayihakanye bivuye inyuma dore ko na Kashe y’ikipe itari yakagiyeho.

Kugeza ubu amakuru dufite ni uko Mugunga Yves ngo ikipe ya Kiyovu Sports nikomeza kumurushya cyane ashobora kujyana ibimenyetso muri RIB bakaba bata muri yombi bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports bakoze amakosa muri iki kibazo cye.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza umutoza ugomba kuyifasha mu mikino yo kwishyura

Benshi ntabwo bari bamuzi: Umukinnyi umwe rukumbi ukinira ikipe yo mu ntara hano mu Rwanda niwe wenyine uzakina imikino y’igikombe cya Afurika mu bakinnyi bose bakina muri shampiyona y’u Rwanda -AMAFOTO