in

Hamenyekanye icyatumye Davis D ava I Burayi igitaraganya ibitaramo yateguye bitarangiye

Mu minsi yashize nibwo hagiye hamenyekana igihe ndetse n’amatariki, Umuhanzi Davis D, azakoreraho ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi.

Uyu muhanzi yagiye mu Burayi yizeye kuzahakorera ibitaramo bigiye bitandukanye, mu bihugu by’inshi byo kuri uwo mugabane uko bishoboka byose.

Tariki 2 ,Nyakanga nibwo uyu muhanzi yataramiye abatuye Ububiligi, mu mujyi mukuru w’iji Gihugu, Bruxelles, aho cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose.

Nyuma yo gutaramira mu bubiligi uyu muhanzi yahise yerekeza mu gihugu cy’ubufaransa, aho yari afite gahunda yo gutaramira mu mijyi itatu y’iki gihugu ariyo, Lyon, Nantes ndetse no mu murwa mukuru, Paris.

Birangiye abashije gukora icya Lyon gusa cyikaba cyarabaye kuri uyu wa gatanu :

 

Davis D yagarutse mu Rwanda igitaraganya, nyuma y’uko igihe cya Visa ye ndetse n’abo bakorana, cyari cyigiye kurangira, bikaba bitari kubakundira ko bakomeza kubayo batabyemerewe.

Tubibutseko Davis D, yari afite gahunda yo gutaramira mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi Kwa Nyakanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
René SHYORONGI
René SHYORONGI
1 year ago

Uyu mutype n’abari bamuyoboye ( ndavuga abari bateguye igitaramo ) ntabwo bari sérieux. Ibyo kuvuga ngo visa mubyibagurwe, umuntu yategura ko igitaramo gitangira saa tatu z’ijoro akiyizira saa kumi n’imwe za mugitondo ukumva byagenda gute ? Isura yerekanye i Buruseli niyo yatumye babura abantu nta kindi. Muzacukumbure neza ibyabyo.

Abantu batangiye kugura amasanduku y’ubwiteganyirize mu gupfa

Ibitsina 7,200 byafashwe mpiri