in

Abantu batangiye kugura amasanduku y’ubwiteganyirize mu gupfa

Nkuko twese twari dusanzwe tubizi, umuntu yaguraga isanduku isanzwe itwarwamo umubiri w’umuntu witabye Imana ari uko hari uwitabye Imana.

Wa mugani wa za mvugo z’iki gihe, ibintu bimaze guhindura isura aho kuri ubu abantu batangiye kubona udufaranga bakajya kutuguramo amasanduku bazahambwamo ubwo bazaba bitabye Imana.

Ibi byafashe urundi rwego mu gihugu cya Ghana ahitwa Kumasi aho kubera imibereho itaboroheye, abantu bakaba  batangiye kujya bagura amasanduku bazahambwamo ubwo bazaba bapfuye.

Ubukene muri iki gihugu buravuza ubuhuha aho abantu babuze ibyo barya ahubwo barimo bapfa amanwa n’ijoro ndetse ngo n’ubonye udufaranga wese btago arimo guhaha ngo arye ahubwo arimo arajya kugura isanduku yanga ko umuryango we wazahura n’ibyago ukaba waseba ubaye ubuze isanduku yo guherekezamo uwitabye Imana.

Nkuko byemejwe n’umucuruzi ucuruza amasanduku, yahamije aya makuru avuga ko abantu benshi barimo bamugana ngo abahe amasanduku ku bwinshi mu rwego rwo kwiteganyiriza ejo hazaza kuko nta kizere cyo kubaho basigaranye.

 

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari wahoze ari umufasha wa Diamond platnumz yakoreye igikorwa gikomeye umuhanzi Davis D

Hamenyekanye icyatumye Davis D ava I Burayi igitaraganya ibitaramo yateguye bitarangiye