in

Hamenyekanye amagambo abiri yuzuyemo agasuzuguro Adil yakoresheje ku buyobozi bwa APR FC bigatuma ahagarikwa

Umutoza Mohammed Adil Erradi ukomoka muri Morocco yahagaritswe muri APR FC nk’umutoza mukuru igihe kitazwi.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, nibwo Adil Erradi Mohammed w’imyaka 43 yahagaritswe ndetse yamburwa inshingano zo kuba umutoza mukuru wa APR FC imaze iminsi mu itangazamakuru biturutse kuri uyu mugabo.

Nyuma y’iteranamagambo ryabaye hagati y’umutoza Adil na Manishimwe Djabel kuri uyu wa Gatatu ubwo APR FC yahuraga na Marine FC ikayitsinda ibitego 2-0, byarangiye Adil Mohammed ahagaritswe mu nshingano zo gutoza APR FC mu gihe kitazwi.

Amakuru yizewe Yegob yamenye ni uko nyuma yo gusezererwa na US Monastir FC, ubuyobozi bwa APR FC bwaganiriye na Mohammed Adil Erradi maze akababwira ko gahunda yo gukinisha Abanyarwanda ntaho izageza ikipe.

Uyu mutoza kandi yabwiye ubuyobozi ko Mupenzi Eto’o ari we umuvangira agatuma atakaza imikino imwe itandukanye, ibi ntabwo byashimishije ubuyobozi bwa APR FC kuko buzi neza ko Mupenzi Eto’o yageze ku musaruro ushimishije yari yarategetswe n’ikipe.

Kugeza ubu hari amakuru avugwa ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yiteguye gukora ibishoboka byose igasesa amasezerano y’umwaka umwe n’amazi 10 Mohammed Adil Erradi asigaranye, umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo ‘Robertinho’ utoza Vipers FC yo muri Uganda ni we uhabwa amahirwe yo kuzamusimbura.

Adil umaze imyaka 3 atoza APR FC, Ubuyobozi bwa APR FC bwamuhagaritse buhita buha inshingano Ben Moussa wari umutoza wungirije.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Hashimwe Rugira wakungabiye rukundo rwanjye, uri byose byanjye” Bahavu Jeannette yatomagije umugabo we Legend mu mitoma myinshi

“Ikipe ya David Bayingana iri hejuru ku munzani naho iya Jean Luc iri hasi” Ifoto y’aba bagabo yateje impaka