in

Hahiye; Umugeni yikoranye ubukwe nyuma y’uko umukwe aburiwe irengero ku munsi nyirizina (Amafoto)

Umugeni wo mu gihugu cy’u Bwongereza yikoranye ubukwe nyuma y’uko umukwe bari gukorana ubukwe aburiwe irengero mbere y’amasaha make ngo ubukwe bube.

Kayley w’imyaka 27, yakoresheje miliyoni 12 zama pound mu myiteguro y’ubukwe, yahisemo gukomeza ubukwe bwe ku ya 15 Nzeri muri Oxwich Bay Hotel muri Swansea nyuma y’uko umugabo bari gusezerana yaburiwe irengero.

Kayley usanzwe akora mu kigo cy’ubwishingizi yavuze ko we n’umukunzi we bari bamaranye imyaka ine bari biteguye gukora ubukwe gusa ngo umukunzi we yaje kuburirwa irengero.

Nkuko Kayley abisobanura ngo umukunzi we babonanye saa kumi mbere y’umunsi w’ubukwe gusa ngo umunsi w’ubukwe ugeze umukunzi we yakije imodoka arigendera.

Nkuko abavandimwe b’uyu musore babibwiye Kayley, ngo uyu musore yabyutse yatsa imodoka agenda atabamenyesheje. Kayley we acyibyumva yumvishe ko ari ibisanzwe ko n’ubundi yari asanzwe yatsa imodoka akagenda mu rwego rwo kuruhura ubwonko.

Ibintu byaje kuba bibi ubwo Kayley yahamagaraga nyirabukwe, aho yamubwiye ko umuhungu bamubuze kandi icyo gihe imyiteguro y’ubukwe yari yarangiye ndetse n’abashyitsi bari bamaze kuhagera.

Kayley yapanze guhita asubika ubukwe bwe gusa ariko uwari gufata amashusho yaramubwiye ati “kubera iki itabikomeza wenyine? na mukuru we na we yunze mu ry’uwo mufotozi.

Kayley yahise ahitamo kwikorana ubukwe aho abatumiwe baryohewe n’ibyo birori bitagira umukwe ndetse barabyina, bakata kake ndetse baranifotoza.

AMAFOTO:

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyarwandakazi bababajwe n’abagabo babatera ipfa mu buriri

Andi mafoto yaranze umuhango wo gusezerana w’umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda