in

Abanyarwandakazi bababajwe n’abagabo babatera ipfa mu buriri

Bamwe mu banyarwandakazi bo mu Karere ka Huye, bavuga ko abagabo babo batakibashimisha mu buriri kuko bihutira ko ibyabo birangira bagahita bigendera, bagasiga bo ari bwo bagitangira kwinjira mu gikorwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru bavuga ko abagabo batakibasha kuzuza inshingano zo mu buriri kuko babikora iminota mike.

Umwe yagize ati “Umugabo wanjye aho atangiriye kwinjira mu biyobyabwenge, nta gahunda uretse kuza yiryamira nk’intumbi, aho abyukiye agahita akujyaho ntakuvuga ngo aragutegura, nta byishimo by’uko nzi.”

Bavuga ko bibagiraho ingaruka yaba iz’irari basigirwa n’ubushake bw’umubiri ndetse n’izo gukomereka kuko abagabo babo babikora batarajya mu mwuka wabyo.

Akomeza agira ati “None se hari ububobere buba bwari bwaje? Reka data, njyewe yarangizaga nkibishaka kuko yangiyeho tutabyumvikanye.”

Undi mugore avuga ko kuko umugabo we aza yanyoye ibyo biyobyabwenge, anarangiza vuba mu gihe we aba ari bwo agitangira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ukomeye wa APR FC ari guterwa amabuye nyuma yo kwitwara nabi mu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23

Hahiye; Umugeni yikoranye ubukwe nyuma y’uko umukwe aburiwe irengero ku munsi nyirizina (Amafoto)