Mu inzu ifasha abahanzi ya Kikac ibarizwamo Bwiza na Mico The Best haravugwamo kutumvikana hagati y’ababarizwa muri iyo nzu.
Amakuru agera kuri Yegob.rw avuga ko Mico atishimiye ukuntu Bwiza ari gusohora ibihangano cyane kumurusha ndetse akaba anashaka amafaranga y’umurengera aruta ayo baha Bwiza.
Bivugwa ko kandi uyu muhanzi Mico The Best bisa nkaho yamaze gusezera muri iyi nzu yamufashaga mu bya muzika.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iyi Label, buvuga ko Mico The Best agoye kuko hari indirimbo ze eshatu zikiri muri studio zitarasohoka.