in

Gitinyiro irabishaka byose: APR FC gutsinda imikino 2 bizahita biyihesha ibikombe 2

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bumaze iminsi butangaje ko bushaka ko abakinnyi bayo begukana igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro icyarimwe maze abantu batangira kuvuga ko bidashoka.

APR FC isigaje imikino ibiri gusa ubundi igahita itwara ibikombe 2

Ikipe ya APR FC kugira ngo itware igikombe cya shampiyona, ku munsi wa nyuma wa shampiyona isabwa gutsinda ikipe ya Gorilla FC ihetse kwandagaza ikipe ya Rayon Sports.

Ndetse kandi iyi kipe ya Nyamukandagiramukibuga isabwa gutsinda Rayon Sports bazahura ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’amahoro, ubundi APR FC igahita yegukana igikombe 2 icyarimwe.

Urutonde rwa shampiyona ruhagaze rute? 

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60 inganya na Kiyovu Sports gusa APR FC izigamye ibitego 25 naho Kiyovu ni 15. Bivuze ko kugira ngo Kiyovu Sports itware igikombe cya shampiyona, isabwa gutsinda ibitego birenze 17 ikipe ya Rutsiro FC bazakina mu mukino wa nyuma.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bagaragaye bishimanye! Dj Ira yagaragaye yishimanye n’umusore bahuriye mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza (AMAFOTO)

“Arasambana cyane” Kigali, Umugabo yitwikiye mu nzu nyuma yo gusanga umugore we yagiye gusambana n’abandi bagabo ibintu byemezwa n’abaturanyi be