in

Gitego Arthur yatangaje ko kubera ibitego yatangiye atsinda muri Kenya byatumye abakunzi b’ikipe ye batangiye kumusaba gukora ibirenze ibyo Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques bahakoze

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Gitego Arthur umaze ukwezi kumwe muri AFC Leopards ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya yahishuye ko imbaraga yatagiranye zatumye abenshi muri icyo gihugu batangira kumusaba ko yakora ibirenze ibyo Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques bahakoze.

Tuyisenge Jacques ari mu bakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona ya Kenya ubwo yakiniraga Gor Mahia ndetse akanayitsindira ibitego byinshi byamugiraga n’umukinnyi watsinze byinshi mu mwaka.

Ndetse kandi iyi kipe yanyuzemo na Kagere Meddie nawe wayitwayemo neza bituma ba rutahizamu b’u Rwanda bigarurira imitima y’Abanya-Kenya mu myaka yatambutse.

Kubera ibyo aba bombi bakoze, byatumye abakunzi ba AFC Leopards bategereje kuri rutahizamu w’Amavubi, Gitego Arthur, dore ko ari mu Ikipe y’umukeba kuri Gor Mahia yakinagamo abandi Banyarwanda.

Mu mikino ibiri ya mbere Gitego Arthur yakiriye AFC Leopards, yatsinze ibitego 4(umukino wa mbere yatsinze 3). Yagiye muri AFC Leopards avuye muri Marine FC.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto : I Riyadh Igipfusi cyavuzaga ubuhuha hagati ya Joshua na Ngannou .

Umugabo yatemye mugenzi we nyuma yo kumusanga iwe ari kumusambanyiriza umugore