in

Gisozi: Ibisambo bibiri byarashwe ubwo byari bivuye kwiba abaturage

Ibisambo bibiri byarasiwe hamwe n’inzego z’umutekana ubwo byari bivuye kwiba maze mu baturage maze bisanga inzego z’umutekana ziri maso.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku cyumweru hashize tariki ya 15 Gicurasi 2022, aho ibi bisambo bafashwe n’inzego z’umutekana ariko bigashaka kuzirwanya.

Ubwo ibi bisambo byafatwaga byashatse kurwanya inzego z’umutekana n’uko birangira birashwe n’inzego z’umutekana nyuma yo kugerageza kurwanya inzego z’umutekana.

Nyuma yo kurasa ibi bisambo, babisanganye intwaro gakondo bakoresha mu gihe baba bari kwiba abaturage bagiye batandukanye.

Abaturage bishimiye iki gikorwa cyakozwe n’inzego z’umutekana dore ko ngo ibi bisambo byari bimeze igihe kinini bibazengereza aho byabahohoteraga ndetse bikanabiba itwabo.

Ibi bisambo bikimara kuraswa imodoka ya polisi itwara imirambo niyo yatwaye ibyo bisambo ku bitaro mu gihe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yasigaye iri gukora iperereza.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yijyanye mu irimbi nyuma yo gukorerwa ibidasanzwe n’indaya

Umusore usoje kaminuza yasazwe n’ibyishimo bidasanzwe