in , ,

Ghetto Kids: Batashye amara masa, abafana induru bayiha umunwa

Nyuma y’ukwezi n’igice bari mw’irushanwa rya Britain’s Got Talent, abana bo mu gihugu cya Uganda bazwi nka Ghetto Kids basezerewe muri iri rushanwa ku munsi wa nyuma, birangira umunya Noruveje aryegukanye mw’ijoro ryashize.

Aba bana babaye ikimenyabose ubwo bitabirega iri rushanwa ngarukamwaka ryo kugaragaza impano ribera mu bwongereza bitewe n’imibyinire yabo yanyuze abkunzi ndetse n’abacamanza muri iri rushanwa.

Nyuma y’uko bitangajwe ko umunyarwenya witwa Viggo Venn ariwe wegukanye iri rushanwa ahigitse abarimo Lilliana Clifton, 13, Cillian O’Connor, Ghetto Kids na Musa Motha; induru yabaye nyinshi ahaberaga iri rushanwa bitewe n’uko bamwe mu bafana batari bishimiye ibyatangajwe n’abakemurampaka muri iri rushanwa.

DailyMail dukesha iyi nkuru ivuga ko aha haberaga irushanwa humvikanye urusaku rwinshi rw’abatanyuzwe n’uwahawe iki gihembo bitewe nabo bifuzaga ko bagitwara.

Viggo Venn wegukanye iri rushanwa ni umunya Noruveje w’imyaka 33, akaba yegukanye akayabo k’amapawundi  250,000 akaba ari asaga gato miliyoni 250 mu mafaranga y’u Rwanda.

Viggo Venn wegukanye iri rushanwa
Viggo Venn wegukanye iri rushanwa
Ghetto Kids bifuzaga kugura inzu yo kubamo iyo baramuka begukanye iri rushanwa
Ghetto Kids bifuzaga kugura inzu yo kubamo iyo baramuka begukanye iri rushanwa

Written by N¥AWE

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo yigize aripfana: Umunyamakuru ukomeye cyane yatangaje ikipe yihebeye mu Rwanda

Aha hantu hazashya ndakurahiye: Element yatangaje abanyamakuru azahuriza hamwe akaba korera indirimbo