in

Gasogi United igiye gukora Graduation nk’abanyeshuri ba Kaminuza

Gasogi United imaze igihe kitarenga imyaka 7 mu cyiciro cya mbere, igiye gukora Graduation kugirango ive mu cyiciro cy’amakipe ahatanira imyanya yo hagati ku rutonde ahubwo ijye mu makipe atwara igikombe.

Ikipe ya Gasogi United imaze iminsi ijya guhura n’amakipe hano mu Rwanda ukabona ko agenda yikandagira kubera imbaraga ndetse no gukomera irimo kugenda yubaka uko bwije ni uko bucyeye.

Iyi kipe iyoborwa na Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC, irashaka ko uyu mwaka urangira yerekana ko ari ikipe ishobora guhatanira igikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro kubera ko ngo ubuyobozi bwayo burambiwe abakomeza kuvuga ko ari ikipe imeze nka za Musanze FC, Gorilla FC, AS Kigali hamwe n’izindi nk’izo.

Umuyobozi wayo KNC mu kiganiro yakoze uyu munsi yatangaje ko Gasogi United uyu mwaka izakora Graduation ive mu cyiciro cy’amakipe nkayavuzwe haruguru ahubwo ijye mu cyiciro cy’amakipe arimo APR FC na Rayon Sports ngo kuko niyo makipe atwara ibikombe hano mu Rwanda kandi ngo uyu mwaka nibwo bagomba kubikora, batwara igikombe bahite bakora Graduation.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yarobanuyemo umwiza kubarusha ! Mitsutsu ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa utakigonderwa na buri wese

Rusizi: Ababyeyi bari gushyingira abana babo batari buzuza imyaka y’ubukure ku bagabo babasambanyije