in

Gareth Bale akomeje kubuzwa amahwemo nyuma yo gusezera ruhago burundu

Gareth Bale umunya-Wales uheruka gusezera umupira w’amaguru akomeje kubuzwa amahwemo n’abantu ñyuma yo gusezera umupira w’amaguru.
Kuwa mbere w’icyi cyumweru nibwo Gareth Bale umunya-Wales yatangaje ku mugaragaro ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru burundu nyuma y’imyaka 17 aconga ruhago.

Ibaruwa ya Gareth Bale ubwo yasezeraga ruhago

Abantu benshi ntibagiye bakira isezera ry’uyu mugabo cyane cyane bene wabo bo muri Wales Aho bavuga ko agiye kare kuko ngo ku myaka 33 y’amavuko yaragifite agatege ko kuwutera.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Sport Bible aravuga ko abantu benshi bakomeje guhamagara Gareth Bale bakoresheje telefone bamusaba kwisubira ngo agaruke gukina.
Robert Page umutoza w’ikipe y’igihugu ya Wales nawe ntiyajuyaje gusaba Gareth Bale ko yakwisubiraho akaba yazaza kubakinira mu mikino ya Euro izaba muri 2024.
” Nagiranye ikiganiro na we ariko nakwishimira ko yagumana natwe. Aka kanya nta bwo turamenya neza icyo yaza gukora”. Amagambo y’umutoza wa Wales.
Gareth Bale yasezeye ruhago ku myaka 33 nyuma y’imyaka 17 awuconga cyinyamwuga muri icyo gihe Gareth Bale yatwaye ibikombe 18 ndetse atsindira igihugu cya Wales ibitego 41 mu mikino 111 yayikiniye.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa filime ukunzwe mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umukinnyikazi wa filime yahamije ko abagabo babi batereta ibizungerezi