in

FIFA yahaye inkunga ikomeye amashuri 4000 yo mu Rwanda

Ubwo abayobozi bajyaga gutangiza gahunda y'umupira w'amaguru mu mashuri

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yahaye inkuga y’imipira yo gukina amashuri yo mu Rwanda arenga 4000.

FIFA nk’uko yiyemeje gukundisha umupira abatuye Isi cyane cyane ihereye mu bana bato, FIFA yazanye umushinga wo gufasha ibigo by’amashuri harimo kubaha imipira yo gukina no kubakira ibibuga.


Ubwo u Rwanda rwakiraga Inama ya FIFA yabereye mu cyumweru gitambutse , bimwe mu bikorwa btakozwe mu Rwanda harimo gutangiza gahunda y’umupira w’amaguru mu mashuri.
Ubwo abayobozi bajyaga gutangiza gahunda y’umupira w’amaguru mu mashuri

Iyi gahunda yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda ndetse na FIFA harimo n’umunyamabanga mukuru wayo , madamu Fatma Samoura.
Kuri ubu FIFA nk’uko yabyemeje yatangaje ko yatangije gahunda yayo yo gukundisha umupira abana bakiri mu mashuri.

FIFA yatangaje ko izatanga imipira 20 000 mu bigo by’amashuri bigera ku 4000. U Rwanda rwabaye igihugu cya 14 muri Africa n’icya 50 ku Isi , FIFA igejejemo iyo gahunda.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze yagenderewe n’urubura ruhakora amabara _ VIDEWO

Igihe ntarengwa cyokugurisha Manchester united cyamenyekanye