in

FERWAFA yatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwongera kugira umutima utuje

Ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA yatumye abakunzi ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bongera kugira umutima utuje.

Hari hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports ifite ikibazo cya Ndizeye Samuel byavugwaga ko afite amakarita 3 y’umuhondo aratuma adakina umukino wo kuri uyu wa gatandatu ariko ibi byose FERWAFA yabishyizeho akadomo.

Ndizeye Samuel utemeraga ko ikarita yahawe ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Etincelles FC yari iya gatatu, FERWAFA yamaze gutangaza ko uyu musore afite amakarita 2 gusa bivuzeko yemerewe gukina umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu mukino urahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC watangiye gushyuha cyane bitewe nuko abantu batangiye kuwuvugaho cyane. Ku munsi wejo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ibiciro byo kwinjira byavugishije abantu benshi kubera itike y’ibihumbi 100 ari nayo ya menshi. Ibiciro byose 5000 ahasanzwe, 10000 ahatwikiriye, 30000 muri VIP ndetse n’ibihumbi 100 muri VVIP.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karim Benzema mu nzira zimugarura muri Qatar gufasha Ubufaransa kwivuna Argentina ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Kigali: umugabo afashe umugore we asambana