in

FERWAFA yasabiye umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer guhabwa andi masezerano

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA), ryasabye Minisiteri ya Siporo kongerera amasezerano mashya y’imyaka ibiri y’umutoza w’Amavubi, Carlos Alós Ferrer, mu gihe biteganyijwe ko azarangira ukwezi gutaha kwa Werurwe 2023.

Hari amakuru avuga ko mu cyumweru gishize FERWAFA yashyikirije Minisiteri ya Siporo raporo y’Umutoza Carlos Alós iherekejwe n’ibaruwa imusabira amasezerano mashya y’imyaka ibiri azarangira mu 2025.

Ni mu gihe Amavubi ari mu myiyeguro y’imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izabahuza na Bénin irimo ubanza uzabera i Porto-Novo n’uwo kwishyura uzakinirwa i Huye mu mpera za Werurwe 2023.

Byabaye ngombwa ko asabirwa kongererwa amasezerano ngo azatoze n’indi mikino izakurikira iyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo yishushanyije ku mugongo we(Tattoos) amazina y’abahungu be – Reba amafoto

Umunyamakuru w’imikino w’umuhanga wakoreraga Flash FM yamaze gusinyira Radio 10