in

Ese ikipe ya APR FC iratsinda murumuna wayo Marine FC

 

Ikipe ya APR FC ifitanye umukino n’ikipe ya Marine FC mu mikino y’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatatu saa cyenda zuzuye kuri sitade ya karere ka Bugesera.

Uyu munsi tariki 05 Mata 2023 nibwo imikino ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro irakomeza ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda irakira ikipe ya Marine FC iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda ndetse ikaba iri mu bihe bibi dore ko irebye nabi ishobora kumanuka ikisanga mu cyiciro cya kabiri.

Marine FC benshi bakunze kuvuga ko ari murumuna wa APR FC kuri uyu wa gatatu ifite akazi gakomeye imbere y’ikipe ya APR FC bafitanye umukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro isabwa gutsinda kugira ngo byibuze irebe ko yatwara iki gikombe Ntubwo bigoranye gusa APR FC nayo irabishaka byombi.

Uyu mukino urabera kuri sitade ya Bugesera witezwe na benshi gusa burya ngo ababurana ari babiri umwe abayigiza nkana reka tuze kureba uwigiza nkana saa cyenda kuri sitade ya karere ka Bugesera.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu Rwanda yakorewe ibirori na bagenzi be byo kwitegura kwibaruka umwana (VIDEWO)

“Shima Imana wa kigory* we” Antoine Rutayisire yavuze ukuntu ajya abwira abahungu baza bamuririra ngo abakobwa babanze bagiye kwiyahura (VIDEWO)