in

Element Eleeeh yashyize hanze umubano we na Miss Kelia Ruzindana bivugwa ko bakundana

Umusore utunganya umuziki mu buryo bw’amajwi Mugisha Robinson Fred wamenyekanye ku mazina ya Element Eleeeh yahakanye amakuru yasakaye avuga ko ari mu rukundo n’umukobwa Kelia Ruzindana wegukanye ikamba rya Nyampinga w’umuco muri Miss Rwanda 2022.

Mu kiganiro yagiranye na Yago Tv Show dukesha iyi nkuru uyu musore umaze kwiharira ibihembo bitandukanye yahakanye aya makuru avuga ko nta mukobwa n’umwe bari mu rukundo ndetse ko nta bintu runaka agenderaho iyo agiye gukunda.

Abajijwe kuri Kellia Ruzindana bavuzwe mu rukundo, Element ntaguca ku ruhande yavuze ko nta rukundo bagiranye ndetse akomeza avuga ko ibyo yamukoreye byose byari ubufasha yaha n’inshuti isanzwe.

Ati”Njyewe ntabwo narindi mu rukundo, nta nubwo ubu ndurimo.Nta rukundo narindimo buriya ni nkuko nawe nagufasha nk’inshuti yanjye mu gihe runaka nkakora ibintu runaka kubera ko tuziranye cyangwa tuvukana “

Yakomeje agira ati “Nta muntu wanga urukundo nanjye nifuza ko naba ndurimo.Nta kintu ngenderaho nkunda umukobwa. Iyo uhuye n’uw’Imana yakugeneye aba ari uwo “

Element aherutse kwegukana igihembo cyutunganya imiziki wahize abandi mu 2022 mu bihembo bya Kiss Summer Awards.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gakenke:Umujura wafashwe y’ibye ingurube yazengurukijwe karitsiye yose ayikoreye irimo kuviririrana kuko yari yayibaze(amafoto)

Umunyamakuru wa Radiotv10 Mucyo Antha yatangaje amakipe 2 aha amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’isi