Igikombe cy’isi cya 2022 kirabura iminsi igera kuri 12 ngo gitangire kikazabera mu gihugu cya Qatar, mu Rwanda ibitangazamakuru bikomeje kwitegura uko bizageza ku bakunzi babyo icyo gikombe gusa n’abanyamakuru bakora ibiganiro by’imikino bakomeje gutangaza amakipe y’ibihugu baha amahirwe yo kwegukana icyo gikombe cy’isi.
Umunyamakuru wa Radiotv10 Rwanda Mucyo Antha Biganiro ukora ikiganiro Urukiko Rw’imikino ndetse no munda y’isi aho kuri radio10, anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko amakipe aha amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi ku mwanya wa mbere ari ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, ku mwanya wa kabiri ni ikipe ya Brazil.
Dore ibyo yashingiyeho aha amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi ayo makipe, reba ifoto aho hasi…
