in

Eddy Kenzo yakiriwe nk’umwami ubwo yari akubutse mu bihembo bya Grammy i Los Angeles _ AMAFOTO

Imihanda ya Kampala yari yuzuye abantu

Umuhanzi ukomeye mu muziki wo muri Uganda ndetse no mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba, Edrisah Musuuza [Eddy Kenzo] uherutse guhatanira ibihembo bya Grammy yakiriwe n’imbaga y’abakunzi ba muzika muri Uganda ubwo yari akigera ku kibuga cy’indege abamurikira umudali wa zahabu yahawe nk’umuhanzi wahataniye ibi bihembo bifatwa nk’ibikomeye ku Isi.

Abafana bategereje Eddy Kenzo ku kibuga cy’indenge cya Entebbe

Eddy Kenzo wanditse amateka akomeye yo kuba umuhanzi wa mbere ukorera umuziki we muri Uganda wahataniye ibihembo bya Grammy yatunguwe no kubona uburyo yakiriwe akigera i Kampala.
Eddy Kenzo waherukaga kwitabira ibirori by’indashyikirwa mu muziki w’Isi bizwi nka Grammy Awards byabereye i Los Angeles mu rukerere rwo ku itariki 06 uku kwezi. Kenzo wari waragiye guhatanira igihembo kubera indirimbo yitwa ‘ Gimme Love’s yakoranye na Matty B.
Eddy Kenzo ubwo yahuraga n’abafana be

Eddy Kenzo wari wagarukanye umudari wa zahabu yakiriwe n’abantu benshi ubwo yavaga ku kibuga cy’indege cya Entebbe.
Abafana bategereje Eddy Kenzo ku kibuga cy’indege cya Entebbe

Eddy Kenzo ubwo yahuraga n’abafana be


Imihanda ya Kampala yari yuzuye abantu

Abafan bava Entebbe

Moto zari nyinshi ziherekeje Eddy Kenzo

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo : “Ibaze nshatse umugabo akajyira urwo andongoye n’urwo arongoye abana babandi”umwanzuro wa Briane wateje ururondogoro

Ndimbati kwihanganira itsinzi ya Rayon Sports byanze maze yisangira Onana na bagenzi be mu modoka – Reba Video