in

“Dushobora kuzatsinda ibitego 5” Ayo ni amagambo y’umutoza w’ Amavubi Carlos wahaye ikizere abanyarwanda

Nyuma y’umukino wa gishuti utegura Amavubi yatsinzwemo na Ethiopia igitego 1-0, umutoza Carlos Alós Ferrer, yagize ati ” Birumvikana ntabwo twishimye kuko ntiwatsindwa ngo unezerwe. Gusa icyo twashakaga twakigezeho kuko twifuzaga guha umwanya buri mukinnyi.”

“Ethiopie yateguye uyu mukino ishaka gutsinda kuko yakoze impinduka ya mbere ku munota wa 65 kandi njye nari namaze guhindura abakinnyi icumi. Muri rusange ni umukino nafashe nk’imyitozo y’uwa Bénin.”

Abajijwe ku kuba ikipe ye kubona ibitego bikomeje kuba iyanga, Carlos yavuze ko bikiri ikibazo ariko yishimira ko nibura baba baremye uburyo bwabyo.

Ati ” Turacyafite ikibazo cyo gutsinda ibitego ariko nkomeje kubigisha kurema uburyo bwinshi imbere y’izamu. Igisigaye ni ukwizera ko n’ibitego bizaboneka kuko mu mupira w’amaguru byose birashoboka, dushobora no kuzatsinda Bénin ibitego bitanu.”

Umukino ubanza Bénin izakiramo Amavubi uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 22 Werurwe 2023 i saa 17:00. Uwo kwishyura uzabera i Huye ku ya 27 Werurwe 2023.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbega ubugufi ! Ifoto ya nyina wambogo arikumwe n’umukobwa we yarikoroje 

Dore urutonde rw’ibihugu bifite abaturage bishimye