in ,

Dore umushinga mushya wa RTUC wo kugaragaza abahungu n’abakobwa bafite uburanga kurusha abandi :AMAFOTO

Kaminuza y’Ubukerarugendo na Businesi (UTB yahoze ari RTUC) ifite gahunda yo gufasha abanyeshuri bayigamo gutinyuka isoko ryo kwihagiora imirimo, ibinyujije mu marushanwa y’ubwiza.Ni muri urwo rwego iyi kaminuza yateguye irushanwa rya Nyampinga na Rudasumbwa 2016, kugira ngo bayifashe gushyigikira ihame ry’uburinganire, nk’uko Callixte Kabera, umuyobozi mukuru wa UTB yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga 2016.vc_and_dvc_academics_congratulating_winners (1)

Yagize ati “Ni igikorwa duha agaciro kuko tumaze amezi hafi atatu gitegurwa kandi twanatanze isoko. Ubu ingengo y’imari twakigeneraga twayikubye kabiri, cyane cyane ko hari n’ishami rya Rubavu.

Uburemere tugiha rero ni uko tugaragaza abo banyeshuri barangije bakitinyuka, bakajya hanze bagaseruka, bakavuga ibyo bazi, ubumenyi, umuco Nyarwanda. Bakavuga intego zabo n’ibyo bazamarira umuryango Nyarwanda.”

Yavuze ko umusaruro bagiteganyamo ni uko abagiye banyura muri aya marushanwa bagiye bazamura amazina yabo, bakabona akazi keza bitewe no kwigaragaza. Yongeraho ko bizanongera imikoranire yabo n’abaturage bigirire akamaro igihugu.

Kugeza ubu 10 bazahatanira ikamba rya Nyampinga na Rudasumbwa UTB 2016 baramenyekanye.

Bagiye gukurikizaho guhurizwa hamwe bigishwe indangagaciro n’umuco wa Kinyarwanda, bitegura finale izaba tariki 6 Kanama 2016, mbere y’uko amasomo y’umwaka utaha atangira tariki 12 Nzeri 2016

AMAFOTO 

mister_group_photo

vc_and_dvc_academics_congratulating_winners (1)
miss_group_photo
mister_group_photo (1)

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Na Na Na by Princess Priscillah

Justin Bieber yanze gukina muri Film kubera amashusho y’urukozasoni ayirimo