Justin Bieber ni umwe mu bahanzi bamaze iminsi bagaragaraho imico itari myiza aho yagiye agaragara mu bikorwa byinshi bigayitse birimo kurwana, kwifotoza yamabaye ubusa n’ibindi. Mu minsi yashize rero uyu musore yasabwe gukina muri film yitwa Uber Girl, gusa yaje kubyanga nyuma yo gusanga agomba gukina aryamana n’umugabo. (ubutinganyi)

Muri film Uber Girl, Justin Bieber akaba yaragombaga kuzakina ari umuririmbyi ukomeye (ntibyari kumugora kuko nubundi niwe) gusa abonyeko harimo agace azakina ari umutinganyi yahise asaba ko bagahindura cyangwa se akareka kuyikinamo.
Nkuko nyiri ukwandika iyo film abivuga ngo iyi filim bifuza gutumiramo na Ariana Grande ndetse na Seleba Gomezngo bafatanye na Justin Bieber.