in

Dore uko ushobora gukorakora umusore mukundana bikamujyana mu ijuru rya cyenda umuriro ukamwaka umubiri wose

Gukoraho ni bumwe mwe mu buryo bwinshi bwo kwerekana uko wumva umuntu. Inzobere n’umutoza mu byo  gukundana Mat Boggs yasangije uburyo ushobora gukora ku mugabo wawe bikamujyana mu ijuru rya cyenda umuriro ukamwaka umubiri wose.

Witeguye kumenya izo nama zagufasha gushimisha umugabo wawe ari nako umutegura mu gikorwa cyo gushimishanya hagati yanyu? Reba hano twagiye:

1. Ibiganza n’amaboko

Mathew Boggs avuga ko ibiganza n’amaboko ari ibice ukwiye kugerageza gukorakora n’umugabo wawe. Kora ahantu hamwe n’urutoki rwawe witonze maze urebe, bizatera ubushake bwinshi bwo gukora imibonano ku mugabo wawe.

2. Korakora inyuma y’umutwe buhoro buhoro ukoresheje inzara z’intoki

Mat agira ati: “Gerageza kubikora atwaye imodoka, umukorakore inyuma yumutwe n’inzara zawe. Azabikunda birenze.”

3. Ku matwi

Mat atanga inama.agira ati: “Ushobora kwongorera umugabo wawe mu gutwi ikintu cyabgwa utugambo tw’urukundo, warangiza ukamanuka ukonka ugutwi kwe. Ushobora kandi gukoresha amenyo yawe ukamuruma gato ku gutwi ”, bizamuryohera cyane.

4. Inyuma y’amaguru

Nubwo abagore bo batatangaje ko iki gice ari kimwe mu bice bibaryohera iyo hakorakowe , abagabo bensho bo barabikoze. Ushobora gukandakanda ukora massage uzamuka ugana hejuru yibibero.

5. Ijosi

Musomasome gato gato ari nako uruma ku ijosi maze urebe, azamera nk’umusazi kubera uburyohe.

6. Isura ye n’urwasaya

Murimo gusomana, korakora mu maso no mu rwasaya bye witonze kandi ubigiranye urukundo, azumva ari nkuri mu ijuru kandi azabikunda.

7. Kora ku minwa ye

Aho gusoma iminwa gusa, banza uyikorakore witonze n’intoki zawe. Mat agira ati: “Mugihe urimo kumukorakora ku minwa, mu byukuri byubaka ubushake bukabije mbere yo gusomana.”

8. Korakora ku nda hepfo y’umukondo

Nubwo ahantu hose twavuze haruguru hashobora kuba hadashimisha kimwe ku bagabo bose, ndizera ko nta muntu n’umwe uzarwanya gukorakorwaho neza, buhoro buhoro hafi y’umukondo. Noneho, uzaba urimo gukorakora kariya gace no hasi kumyanya ndangagitsina. Mbwira niba hari umugabo ushobora kkwanga ibi!

9. Amatako (Ikibero) y’imbere

Bigaragara rero ko ikibero cy’imbere cyabagabo nacyo gikurura nkicy’abagore. Mat Boggs agira ati: “Mugihe urimo ukorakora muri kariya gace werekeza ku myanya ndangagitsina ye, ushobora kubyutsa ikibero cy’imbere bikamufasha kubaka ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina  mu mubiri we wose.”

10. Igikumwe

Iyi ngingo isa n’itunguranye ngomba kubivuga. Ariko ukurikije uko Mat abivuga, konka igikumwe cy’umugabo wawe mu byukuri ni kimwe mu byashimisha kuri we. Ushobora kubikora mu gihe cy’itegura ribanziriza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kandi nanone ushobora kucyonka mu gihe cyo muri kuyikora.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba amafoto agaragaza imiterere ihebuje ya Miss Ricca Michealla a.k.a IGISABO 2.0

Bigenda bite iyo umuntu anywa icyayi buri munsi?