in

Dore inama zafasha abakundana guhorana ibyishimo mu rukundo

Urashaka kumenya uko wahorana umunezero mu rukundo rwanyu? Ngizi inama ugirwa z’ibintu ugomba gukora niba wifuza guhorana ibyishimo mu rwawe n’uwo wihebeye.

1. Muganire kubitagenda

Ikiganiro niryo banga ryo kubaka, kuvugurura umubano/urukundo. Niba hari ikitagenda aho kukihererana, mufate umwanya mukiganireho. Zirikana ko ari umukunzi wawe atari rubanda.

2.Gira igihe cyo kwishimana n’umukunzi wawe

Niba wifuza guhora uryohewe n’urukundo, gira igihe cyo kwshimana n’umukunzi wawe. Kwerekana urukundo no kwishimana n’umukunzi wawe ntibigomba gukorwa mu minsi mikuru gusa: Umunsi w’abakundanye, Iminsi y’impera z’umwaka,..Gira igihe cyo kwishimana n’umukuizni wawe: Musohokane, mutembere ahantu nyaburanga, mujyane mu birori. Icyo bigufasha ni uko uhorana ifoto y’ibihe byiza mugenda mugirana aho hantu hanyuranye.

3.Mube umwe

Kuba umwe bisobanuye byinshi. Bisobanuye ko mugomba kurenga imipaka y’urukundo ahubwo akaba n’umuvandimwe. Bivuze kurenga imipaka y’urukundo mukaba inshuti,…Abantu babanye gutya biragoranye ko batandukana cyangwa hari uwabatanya.

4.Suzuma impamvu zo gufuha

Gufuhira uwo ukunda si bibi. Gufuha cyane byangiza urukundo. Niba ujya ufuhira umukunzi wawe, banza usuzume niba impamvu umufuhira zifatika. Niba nta mpamvu ufite ifatika yatuma umufuhira ku rwego rwo hejuru, bireke kuko bigabanya ibyishimo mu rukundo rwanyu. Uhora umukekera abandi, agatima gahora karehareha ukeka ko aguca inyuma, kwishimira no kubona uburyohe by’urukundo bikayoyoka.

5.Mugire impinduka

Urukundo rudahinduka rurabiha, rugakonja, rukagera n’igihe rurangira burundu. Gira umuhati wo kuzana impinduka mu rukundo rwanyu. Bwira umukunzi wawe na we ashake ibintu bishya. Bizabafasha guhora mwishimye kuko ibintu bihora ari bishyashya kandi ku mpande zombi. Ibintu bidahinduka birarambirana bikaba byatuma n’umukunzi wawe bamugutwara kuko abona ahari ibiri kumucika hanze. Urukundo ni ishuri, kandi kwiga ni uguhozaho.

6.Muhane umwanya

Gukundana ntibivuga guhora mwitsiritanaho. Iyo muhora muri magaraga ntunsige, kurambirana biza vuba. Buri wese agomba kugira igihe abamo ubuzima bwe ku giti cye. Nibwo azabona n’uko agukumbura.

7.Wikwita ku bibi bye, si umumalayika

Ntukite ku bibi bye kuruta uko wareba ibyiza agira, agukorera. Ni umuntu arakosa, si umumalayika mukundana. Haranira guha agaciro ibyiza bye kuruta uko uhora uhangayikishijwe n’ingeso ze mbi. Nawe ubwawe nturi shyashya, ufite ingeso zimwe na zimwe zitari nziza kandi zitamushimisha ariko sizo aha agaciro. Ni byiza rero kumufasha guhindura ibyo ubona bibangamye aho kumuhindura ruvumwa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy yaciye agahigo ko kugira indirimbo yarebwe cyane kurusha Diamond Platnumz.

Rihanna, Taylor Swift na Beyonce bagaragaye ku rutonde rw’abagore 100 bakomeye cyane ku isi.