in

NdabikunzeNdabikunze

Dore impamvu zituma umugore abyara abana b’impanga

Ubusanzwe bizwi ko buri kwezi hakura intanga imwe y’umugore, iyo ihuye n’iy’umugabo, havuka umwana umwe.
Nyamara bitewe n’impamvu tugiye kubona hano hepfo, hari igihe havuka abana barenze umwe, aribo twita impanga. Bashobora kuba babiri, batatu, bane, ndetse bashobora no kurengaho.

  • Impanga zisa (vrai jumeaux/ identical twins)

Izi ni iziba zihuje byose. Isura, igitsina ndetse n’imico mvukanwa (caracteres hereditaires).

Biterwa n’iki? 

Iyo umugore amaze gutwita, hagati y’umunsi wa 2 n’uwa 6, hari igihe igi ryisaturamo ibice 2 bingana. Icyo gihe buri gice gikura ukwacyo, bikazatanga abana 2 baba bahuje ibyo twavuze haruguru. Baba bahuje ingobyi kandi. Gusa buri wese aba yifitiye uruzi rwe (omniotic fluid) yihariye.

  • Impanga zidasa (faux jumeaux/non-identical or fraternal  twins)

Izi zo nta na kimwe ziba zihuriyeho gusa zishobora guhuza igitsina cyangwa ntizihuze.

Biterwa n’iki byo? 

Izi zo ziterwa n’impamvu zitandukanye.

  • Hari igihe intangangabo 2 zinjirira icyarimwe, zigahura n’intangangore imwe. Icyo gihe izi mpanga zivuka zisangiye ingobyi imwe.
  • Hari igihe umugore arekura intanga 2 cyangwa zirenze icyarimwe. Icyo gihe havuka impanga zidasangiye ingobyi. Iyo ibi bibaye, n’intangangabo zikaza ari ebyiri ebyiri, havuka abana 4, babiri babiri mu ngobyi imwe.

KUBYARA IMPANGA BYABA ARI AKOKO?

Kubyara impanga birikora, gusa hari ibishobora kongera amahirwe yo kuzibyara. Muri byo twavuga:

√ Kuba umugore agiye kubyara umwana wa mbere arengeje imyaka 35

√ Iyo mu muryango wanyu harimo abazibyaye cg abavutse ari impanga (nibyo twise akoko)

√ Kuba wari umaze igihe ukoresha imiti yo kuboneza urubyaro. Icyo gihe intangangore zikura ari nyinshi icyarimwe.

√ Iyo ufite imbyaro zirenze 6

√ Abirabura nibo bakunze kwibaruka impanga kurusha abazungu. Gusa ubushakashatsi ntibwagaragaje impamvu, ariko imibare yerekana ko ari ko bimeze.

Niba rero wajyaga ubyibaza, cyangwa ukibaza icyo wakora ngo ubyare impanga turizera ko usobanukiwe.

Src: Umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urupfu rw’uyu musore w’umunyarwanda rwarijije benshi

Inkomoko y’umukinnyi w’Amavubi Shaddyboo yihebeye