in

Dore Imbogo byose abishyize hanze agize ati “Gutwita kwanjye reka mbivugeho kuko guceceka birandambiye”

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri YouTube Vava uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Dore Imbogo witiriwe indirimbo ye yise Dore Imbogo yamumenyekanishije kugeza kuri ubu akaba ari icyamamare yashyize hanze ukuri ku bavuga ko yaba atwite.

Ni mu kiganiro yagiranye na television ikorera kuri YouTube bita X Large Vava yatangaje ko ubusanzwe akorera muri resitora iri muzikomeye muri Kigali, akomeza avuga ko hari igihe ajya arya inkoko akarenzaho Fanta ubundi abantu bamubona yihagiye bakavuga ko atwite.

Ikindi kandi avuga ko nta mugabo afite i Kigali yewe ndetse no mucyaro ntawe ahafite kandi ngo ntanuwo arabonana n’umugabo rero ntabwo yumva ukuntu abantu bavugako atwite kandi nta mugabo barahura.

Arongera asubiza abavuga ko yabaye inzobe (gutukura) kubera ko atwite, abasubiza ko ubusanzwe iyo adaheruka gufata isuka ngo ahinge ubundi akiyitaho ahita atangira gucya mu maso bityo agatukura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi b’Abanyamahanga muri Rayon Sports barwanye bapfa ko umwe atahaye undi umupira

Wabaye imbata ya Social Media niba uteye gutya.