in ,

Wabaye imbata ya Social Media niba uteye gutya.

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zitanga uburyo n’ahantu dushobora guhurira nk’inshuti n’imiryango nicyo mu ntangira ubundi zashyiriweho kandi zikomeje kuba isibaniro ry’amatangazo yamamaza,uruhuri rwa mashusho na mahuza(links) udutumira kwitabira no gushishikazwa n’igicuruzwa gushya cyaje ku isoko.

Inkuru imwe ducyesha ikinyamakuru Fobus ivuga ko kubari mu bucurizi(business) gahunda ifatika ku mbuga nkoranyambaga ari ikintu cyireba cyane abacuruzi n’abaguzi kubw’uburyo bungana kuko dufata myinshi mu myanzuro yo kugura iki cyangwa se kiriya bitewe ahanini nicyo tubona ku mbuga nkoranyambaga wabishaka utabishaka iyo wisuzumye usanga ariko bimeze,ikindi kandi kuntu turi ba rukurikira izindi iyo bigeze ku bicuruzwa,imyambaro ndetse yewe no mu buryo bubabaje bwo muri Politike mu gihe icyiza cyazo ari ubwisanzure burushijeho mu gutanga ibitekerezo harimo ibipfuye cyangwa se birengera,urugero nka Twitter usanga kenshi hari igicucucucu kububi bwizi mbuga nkoranyambaga ziba zituri hafi aho ngaho,biciye ku mbuga nkoranyambaga tuba dufite akaga ko kuba twatandikira ntitube tukiri abo turibo kandi
icyo ni ikintu kigenda gifata indi ntera bikadufate igihe kugirango dutahure cyangwa se ntitube twagira icyo duhinduraho iyo niyo mpamvu imvungo ngo ububata bw’imbuga nkoranyambaga(Social Media addiction) yashinze imizi muri ruband n’ubuvuzi,impagarike y’amagara kimwe mu mpamvu zitara indwara zo mu mutwe.

Uburyo dukoresha imbuga nkoranyambaga byarahindutse cyane uhereye igihe Facebook rwadukaga rukajya ku mugaragaro mu mwaka wa 2004 mu ntangiriro Facebook yaje nk’urubuga rwo guhuza inshuti n’imiryango bashyira hanze amafoto,ibibaranga.Iminsi rero yarahise indi irataha maze aho igiriye umwanya w’amafoto cyane nk’urubuga rwa Instagram noneho twatangiye kuyigwamo kandi turacyari kurwana tuyirimo kuko social media ni ikibazo gikomeze cyane.Jya kuri konti za Instagram zifite abazikurikira cyane amahirwe menshi ni ukubona amafoto ya bantu bikozeho rikaka,bacyeye cyane,babanje guca mu mazi y’ubwiza zikurikirwa na ma millioni yaba followers ibyo bihinduka intego ya Instagram ivuga ko amafoto meza ahwanye nuwayakoreaheje wishimye nyamara byahe byo kajya twese tuzi neza ko ibyo ataribyo kandi atari ukuri ubwiza bwa mafoto y’umuntu kuri Instagram budahwanye nuko yishimye ariko iyo myumvire ko kufuza kubaho ubuzima ntamakemwa kuri murandasi(internet) ngo babibone ko
uko ubayeho biragenda intandaro y’ubwigunge(depression),umuhangayiko ndetse no kutigirira ikizere tukumva turigaye cyane iyo twigereranyije cyangwa se abo tubona ku mbuga nkoranyambaga uko bameze ikindi kandi biragenda bidutera guta ibyiyumviro byacu byo kuba abo turibo banyabo kuko ibibazo by’isi yanyayo ntibishyirwa mu butumwa cyangwa se za post tubona ku mbuga nkoranyambaga.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore Imbogo byose abishyize hanze agize ati “Gutwita kwanjye reka mbivugeho kuko guceceka birandambiye”

Anita Pendo abahungu be babiri bamutesheje umutwe yenda gusara(videwo)