in

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umusore muri kumwe mu rukundo agukunda cyane |yifuza kukugumana,mwiyegurire nawe.

Ibi ni bimwe mu bikorwa bishobora kukwereka ko umusore/umugabo muri kumwe agukunda cyane kandi yifuza ko mwagumana.Nawe nk’umukobwa ushaka kurwubaka gira icyo ukora umwiyegurire muzibanire akaramata.

1.Agutega amatwi akakumva

Nta kintu wabona wanganya umugabo ugutega amatwi, akakumva yaba mu byiza no mu bibi akakwereka ko ibyo uri gukora abishyigikiye. Akenshi ibi biba gihamya ko agukunda kandi ari umwizerwa kuri wowe.

Kandi ko kuba aguha umwanya wo kugutega amatwi bigaragaza agaciro aguha kandi kuba mwaganira buri kimwe umwisanzuyeho nuko abashaka kukugira umwizerwa w’ubuzima bwe.

2.Akwereka amarangamutima ye

Hari abantu batekereza ko kwereka umuntu amarangamutima ari ukuryamana gusa ariko siko bimeze kuko hari uburyo bwinshi wakereka umuntu amarangamutima yawe.

Iyo umuntu akubwiza ukuri uko yiyumva akakuganiriza amabanga ye akomeye, akakubwira imishinga ye iri imbere. Iyi migirire ni ikimenyetso ko uri umwizerwa kandi umuntu ukugira umwizerwa aba agukunze.

3.Agushyira imbere

Iyo umugabo muri kumwe mu rukundo akwereka ko ari wowe uri imbere ibyemezo agiye gufata abanza kukugisha inama, yaba ari gahunda mufitanye akabanza kukubaza uko ubyumva akajya yafata icyemezo.

Ibikorwa byose akora bigaragaza ko atari we uyoboye mu rukundo ko mwese muri kumwe ko atikunze kukurenza. Bigaragaza agaciro aguha kandi ko muri kumwe mu buzima buri imbere.

4.Agushyira mu mishinga ye y’ahazaza

Iyo umuntu avuga gahunda ze muri kumwe akavuga ngo twembi tuzakora ibi, ejo hazaza hacu tuzahatwara gutya, njye na we tuzagera kuri ibi cyangwa akagushyira mu gikorwa kibazanira inyungu mwembi uwo aba akuzirikana.Iyo abantu bari mu rukundo baganira ku byabateza imbere bari kumwe bigaragaraza ubwizerane n’urukundo rukomeye ruri hagati yabo.

5.Arwanirira urukundo rwanyu

Umuntu ugukunda by’impamo ashyira imbaraga mu kuba urukundo rwakomeza, agahora akora ibikorwa byo kugushimisha ngo akwereke ko ariwe wakunezeza wishimire kugumana na we.

Ibyo ubisobanukirwa neza iyo umubano wanyu ujemo agatotsi; ntahita akubwira ngo dutandukane birangire. Ni wa muntu ukora ibishoboka byose ngo musubirane, akakwereka ko atifuza kukubura.

6.Ashishikazwa n’ibyishimo byawe

Umugabo ugukunda yirinda gukora ibikorwa byakurakaza kuko ataba yifuza ku kubona urakaye. Ni wa wundi ukora ibishoboka byose kugira akunezeze niyo ubabaye ashaka ibyakugarurira ibyishimo.

Umuntu uhora ashishikajwe n’ibyishimo byawe ni uko uba uri ingenzi mu buzima bwe kandi umuntu akugira uw’agaciro kuko agukunda.

7.Aterwa ishema no kuba agufite

Umugabo ugukunda aterwa ishema no kukugira, mugendana nta pfunwe bimuteye ndetse akaba yakwereka inshuti n’umuryango. Ibyo byose bikwereka ko muri kumwe.

Umugabo utewe ishema no kuba agufite bikugaragariza ko agukunze kandi anyuzwe nuko uri ndetse n’urukundo umukunda bikakwereka ko yakwihebeye bihebuje.

8.Agerageza kubera mwiza inshuti n’umuryango wawe

Umuntu ukunda by’ukuri agerageza kuba mwiza no gukunda abantu bawe no kubereka ko bari kumwe, ahangayikishwa n’inshuti zawe ndetse bakanishimana.

Iyo umugabo aba hafi y’inshuti n’umuryango wawe bikwereka ko agufiteho gahunda ndende kandi atifuza kugutakaza, ko ashaka kukumenya byisumbuyeho kugira ngo mukomezanye urugendo rw’urukundo.

Ibi bikorwa niba umugobo mubana cyangwa umukunzi wawe abikora bikwiye kukwereka ko agukunda, kandi nawe ukoze nkibi byatuma urukundo rwanyu rukura rukaramba.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya abantu bakundanye bya nyabyo mu mateka bikaza kurangira bapfanye(AMAFOTO)

Ubukwe bwa Gahongayire mu ibanga|benshi bamusaba kubyara(VIDEO)