in

Dore bimwe mu bintu byihutirwa abamaze gutera akabariro baba bagomba guhita gukora

Cheerful loving african-american couple fighting with pillows in bed, having fun together at home, empty space. Happy black man and woman having pillow fight in bedroom, enjoying weekend

Gukora imibonano ni igikorwa gishimisha abakundana, bityo rero hari ibyo tudaha agaciro cyangwa tutakoraga twari dukwiye gukora kugirango umunezero twari turimo we kuyoyoka ahubwo tugumye twibere muri uwo munyenga.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo mukwiye gukora nyuma yo gukora imibonano.

1. Kunyara

Nubwo ahanini ibi tuzi ko bireba abagore nyamara burya n’abagabo birabareba. Cyane cyane iyo muteganya kuza kongera. Ku mugabo, umuyoborantanga ni na wo unyuramo inkari. Iyo unyaye nyuma yo gukora imibonano bituma amasohoro yari yasigaye muri iyo nzira asohoka, kimwe mu bigufasha kuza kongera kugira ubushake vuba. Ku bagore nabo iyo wicaye uri gusoba, nubwo bidaturuka hamwe ariko n’amasohoro yakugiyemo amenshi arasohoka, kandi inkari zisohokana na bagiteri zaba zinjiye uri mu gikorwa.

Ku bagore kandi nyuma yo gusoba ni byiza kwihanaguza agatambaro winitse mu mazi ashyushye ariko atakotsa. Si byiza kogeshamo amasabune cyangwa indi miti mu gihe nta burwayi ufite.

2. Niba uhisemo kwambara ikariso shaka ituma hahumeka.

Ubusanzwe nyuma yo gukora imibonano si ngombwa guhita wambara ikariso keretse mu gihe wenda hari ibyo ugiye gukora bigusaba kwambara. Icyo gihe rero ku mugabo ni byiza kwambara agakabutura katakwegereye naho ku mugore ikariso ikoze muri cotton ni yo nziza kuko ituma habasha guhumeka neza. Bikurinda kuba waryaryatwa cyangwa ukazana uduheri mu mayasha

3. Gupfumbatana.

Mumaze gukora igikorwa cyiza hagati yanyu. Murebana, mupfumbatane ndetse nibiba byiza musobekeranye amaguru. Ibi birushaho gutuma harekurwa umusemburo wa oxytocin ku bwinshi kandi ni umusemburo w’urukundo. Uyu musemburo utuma murushaho kumva muri umwe, mukarushaho gukundana no gukumburana. Iyo musinziriye muri ubu buryo, mukanguka mwumva mwaruhutse bihagije. Na mbere yo gusinzira muba muganira muhuje imyumvire

4. Kunywa amazi.

Nubwo wenda abagore ari bo bahita bayanywa cyane cyane iyo yazanye amavangingo menshi, ariko umugabo na we ntaba yakoze akazi koroshye. Nubwo bamwe bahita batumiza agasembuye ariko byiza ni ukunywa amazi, kuko atuma ugarura agatege kandi ukumva uruhutse. Ibindi byo kunywa wabifata nyuma. Rero mu cyumba ntukaburemo amazi.

5. Shaka akantu ko kurya.

Si byiza guhita ugafata ako kanya, ahubwo niba mumaze kuruhuka, cyangwa mukangutse, ni byiza gufata akantu ko kurya. Byiza ni imbuto, cyane cyane umuneke. Ukarya akantu koroshye nk’umureti kandi byaba byiza mugafatanya kubitegura, birushaho gutuma mwishima.

6. Shimira

Nyuma yo gukora imibonano ni byiza ko buri wese, mu magambo ye bwite ashimira mugenzi we igikorwa bamaze gukora. Niba hari icyakunyuze kurenza ibindi, wenda noneho yari afite ububobere buhagije, wenda se yakunyaje wumva uremeye, bimubwire kandi ukoreshe amagambo aryoshye, bituma yumva ko atagokeye ubusa. Ibi bituma ubutaha abikora yizeye ko agushimisha na none kandi byongera umubano hagati yanyu

7. Museke

Aha si uguseka ibyo mumaze gukora ahubwo ni ugushaka ikiganiro gituma mubasha guseka. Niba muri mwe nta wiyizeye gutera urwenya, mushobora kureba videwo zishekeje ku mbuga zinyuranye, mbese bitume muruhura mu bwonko. Ibi iyo bibaye muri bukenere kongera bibafasha kongera kugira ubushake vuba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bagaragaza Elisa
Bagaragaza Elisa
1 year ago

I like this sexual advise, I can now use it to please my colleague

Mu mafoto atwika , reba uko byari bimeze mu isabukuru y’umwana wa Diamond Platinumz

Leandre Willy Essomba Onana ashobora kudakina umukino ikipe ya Rayon Sports irakina muri iyi wikendi