in

Dore akamaro k’igishishwa cy’umuneke ku ruhu rwawe

Umuneke n’igishishwa cyawo bifite ibyiza bitangaje ku ruhu rw’umuntu, Igishishwa cy’umuneke kigira intungamubiri nyinshi hamwe n’ibifasha uruhu kurwanya iminkanyari, imirongo mu maso hamwe no kwangirika ku ruhu.

Iminkanyari yo mu maso ibaho mu gihe cy’ubuzima bw’abandi mu gihe uruhu rwatakaje itoto rugahinduka nk’urudasanzwe, rukorohera kandi rugatakaza gukomera.

Rimwe na rimwe, gusaza ku ruhu hamwe n’iminkanyari bishobora kubaho mu buryo busanzwe, nabyo bivuka biturutse ku myitwarire y’ubuzima ubamo harimo nko kunywa itabi ndetse n’ibindi.

Hari byinshi mu ma farumasi byagufasha harimo nk’amavuta, hamwe n’ubundi buryo bw’ubwiza bwo gukemura iki kibazo, ikindi kandi hari umuti wakora wibereye mu rugo iwawe kandi udafite ingaruka.

Ni umuti woroshye gukorwa kandi ugakorerwa mu rugo ugizwe n’ibintu karemano, kandi ukawukoresha buri gihe dore ko nta ngaruka ugira ku buzima bwawe.

Igishishwa cy’umuneke kiroroshye kugikoresha ku ruhu rwawe kugirango ukureho ibiheri n’inkovu, bigasiga uruhu rusukuye kandi rudafite inenge kandi bikorwa mu buryo bworoshye cyane.

Icyo ukeneye gusa ni igishishwa cy’umuneke ukajya ugisigaho byibuze inshuro ebyiri ku munsi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru kitwa pinterest.

Icyitonderwa: Koresha gusa ibishishwa by’imineke igishya, itari yashya n’iyaboze bundi ugire uruhu rwiza kandi rusukuye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Naomie yahawe impano y’agaciro n’umufana we (Amafoto)

Miss Mwiseneza Josiane yatunguye abafana be mu myambaro batari bamumenyereyeho