in

DJ Pius yasinyishije umuhanzi mushya muri 1K Entertainment

1K Entertainment iyobowe na DJ Pius yatangiye gukorana n’umuhanzi mushya witw Blamo wahise ashyira hanze indirimbo yitwa Fly Away yakoranye na Alyn Sano.

1K yari isanzwe ikorana n’umuhanzikazi Babo kuva mu mwaka ushize wa 2021.

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2022  bamuritse undi muhanzi mushya witwa Blamo utangiye urugendo rwe muri muzika muri 1k.

DJ Pius uyobora 1K Entertainment yabwiye HOSE dukesha iyi nkuru ko uyu muhanzi ari we wamusabye ko bakorana biciye ku muntu wo mu muryango we usanzwe ari inshuti na we.

DJ Pius avuga ko Blamo umuhanzi wo mu kiragano gishya ushobora kuririmba ndetse akanarapa, ibi bikora bacye.

Indirimbo Fly Away yakoranye na Alyn Sano, Blamo yavuze ko ari umuhanzi asanzwe akunda yifuje ko bakorana indirimbo imwinjiza mu ruhando rwa muzika.

DJ Pius yananyomoje ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba yaratandukanye na Babo avuga ko bakiri kumwe ko ahubwo hari ibiganiro biri kuba hagati ye n’ikindi kigo mpuzamahanga bashobora gukorana vuba.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo : Gas yaturikanye umuturage ahita yitaba imana

Musanze : Imbogo ebyiri zarwanye kugeza zihasize ubuzima