in

Dj Miller yibutswe mu buryo budasanzwe, umugore we avuga amagambo akomeye cyane(amafoto)

Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2022 nibwo havaye igitaramo cyo kwibuka DJ Miller witabye kikaba cyabaye mu buryo bwahujije abantu benshi kuko ibyabanje byabaga hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Iki gitaramo cyahurije hamwe abarimo Passy Kizito, Dj Pius, Peace Jolis, Dj Julzz, Dj Diallo, DJ Tyga, Saxon, Memo n’abandi bahuriye kuri Norrsken ku mugoroba wa tariki 17 Ukuboza 2022.

Umuryango wa DJ Miller washimiye abakomeje kuwereka urukundo binyuze mu bikorwa bikorwa bitandukanye.

Nigihozo Hope, umugore wa Dj Miller yagize ati “Byari byiza nubwo bitagenze uko twabitekerezaga, ariko icy’ingenzi kwari uguha umwanya abantu bose bashaka guha icyubahiro DJ Miller batagize amahirwe yo kubigeraho acyitaba Imana.”

Yakomeje agira ati “Ubu ndishimye cyane kuba ibi bibaye kandi ndashimira abantu babashije kuza, bakoze cyane, twumva urukundo batwereka biradufasha gukomeza ubuzima.”

Nigihozo Hope avuga ko igikorwa nk’iki gihuza abakunda Dj Miller n’umuryango we kizakomeza kubaho mu rwego rwo kuzirikana ibyo yasize akoze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe yo mu Bubiligi ihanze amaso umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri APR FC aho yiteguye kumutangaho akabakaba miliyoni 500

Argentina itwaye igikombe cy’isi Messi yongera guhamya ko ari imana ya ruhago