in

Ikipe yo mu Bubiligi ihanze amaso umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri APR FC aho yiteguye kumutangaho akabakaba miliyoni 500

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23, Ishimwe Annicet agiye kugurwa n’ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Bubiligi.

Hashize imyaka irenga ibiri uyu mukinnyi agaragaza ubuhanga budasanzwe benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakaba badatinya kuvuga ko akwiye gukina ku ruhando Mpuzamahanga.

Amakuru yizewe dukura mu ikipe ya APR FC, ni uko hari ikipe yo mu Bubiligi iri mu biganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe kandi ibiganiro bikaba bikomeje kugenda neza ku buryo isaha n’isaha yahita ayerekezamo.

Uyu mukinnyi aracyafite amasezerano y’imyaka itatu mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, bisobanuye ko ikipe yose yakwifuza kumugura yabanza ikishyura arenga miliyoni 400 nk’uko ingingo iri mu masezerano ye (release clause) ibiteganya.

Ishimwe Annicet ni umwe mu bakinnyi bafite impano ikomeye muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, si ubwa mbere yifujwe n’amakipe yo ku Mugabane w’i Burayi kuko mu mpeshyi y’uyu mwaka nabwo byarashobokaga ko yagurwa n’ikipe yo muri Poland biza gupfa ku munota wa nyuma.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Wagira ngo n’ibwami” Mu gakanzu kerekana imiterere ye myiza idasanzwe, Alliah Cool ari mu nzu ye ihagaze Miliyoni 500 Frw yavugishije benshi(Amafoto)

Dj Miller yibutswe mu buryo budasanzwe, umugore we avuga amagambo akomeye cyane(amafoto)