in

Argentina itwaye igikombe cy’isi Messi yongera guhamya ko ari imana ya ruhago

Ikipe y’igihugu ya Argentina itwaye igikombe cy’itsinzi cya 222 itsinze Ubufaransa Kuri penaliti 4 Kuri 2 nyuma y’uko zari zanganyije ibitego bitatu Kuri bitatu.
Argentina yari yageze Kuko mukino wa nyuma w’igikombe cy’yisi itsinze Croatia Ibitego bitatu ku busa muri 1/2.
Umutoza w’Argentina yari yahisemo kubanza mu kibuga Abakinnyi nka Martinez; Molina, Romero, Otamendi, Tagliafico ; De Paul, Enzo Fernández, Mac Allister; Di María, Messi na Julián Álvarez.
Ubufaransa bwo bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi nyuma nyuma yo gutsinda Morocco ibitego bibiri kuri kimwe muri 1/2.

of
Uyu mukino wari wabereye kuri Lusail Stadium yakira abafana barenga ibihumbi mirongo inani ikab iherereye i Doha.
Messi aterura igikombe

Umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba usifurwa n’umusifuzi ukomoka muri Pologne.
Umukino watangiye Argentina ariyo iri hejuru kuko mu minota itanu ya mbere Argentina yarimaze kugera mu rubuga rw’amahina rw’Ubufaransa inshuti ebyiri harimo uburyo Alvarez bamuhaye umupira ariko akagwa ndetse n’ishoti Macalister yarekuye ariko Lloris awukuramo.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Ubufaransa:
France XI: Lloris; Koundé, Varane, Upamecano, Theo Hernández; Griezmann, Tchouaméni, Rabiot; Dembélé, Giroud, Mbappé.
Argentina yari yakamejeje yabonye koroneri ya mbere ku munota wa 10 ariko bayiteye bagonga umuzamu, umusifuzi asifura ikosa.
Ubufaransa nabwo ku munota wa 14 bwageze imbere y’izamu rya Argentina ubwo Rabiot yashakaga guha agapira Mbappé ariko abugarizi ba Argentina bakaba maso.
Iminota 15 ya mbere y’umukino ikigereranyo cyo guhanahana umupira Argentina yarifite 43% naho Ubufaransa 39%.
of
Ubufaransa bwabonye kufura ku munota wa 19 ivuye ku ikosa De Paul yarakoreye Theo Hernandez, Griezman yayiteye neza Olivier Giroud akojejeho umutwe basanga yasunikanye.
Argentina yabonye penaliti ku munota wa 22 ivuye ku ikosa Dembele yakoreye Di Maria ubwo yamutegeraga mu rubuga rw’amahina. Ku munota wa 23 Messi yateye penaliti neza maze Argentina iba ibonye igitego cya mbere.
Argentina yakomeje kuyobora umukino kuki byibuze byageze ku munota wa 35 imaze gutera amashoti 5 muri yo 2 yajyaga mu izamu mu gihe Ubufaransa ntanarimwe.
Messi wahamije ubwami bwe muri Ruhago

Argentina yongeye gutera umusumari wa kabiri mu Bufaransa ku munota wa 37 ubwo Angel di Maria yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira yarahawe na Macalister.
Ubufaransa bwari hasi bwaje gukora impinduka havamo Olivier Giroud na Dembele hinjiramo Thuram na kOlo Muani.
Iminota 45 yarangiye umusifuzi wa kane yongeraho iminota 7 y’inyongera , Ubufaransa bunanirwa kugira ikintu na cyimwe bukora. Igice cya mbere kirangira ari Ibitego bibiri ku busa bw’Ubufaransa.

Igice cya kabiri cyatangiye Argentina n’ubundi iri hejuru kuko ku munota wa 48 Rodrigo de Paul yarekuye icumu ry’ishoti ku mupira waruhinduwe na Di Maria ariko Lloris arawufata.
Argentina yakomeje guhaga Ubufaransa ku munota wa 58 Julian Alvarez yahushije igitego ubwo Di Maria yamuhaga agapira ariko yagatera umuzamu akagafata.

Ubufaransa bwagaragazaga gushaka uburyo bwo gutsinda igitego kimwe ariki bikanga. Mbappé yagerageje gushotera kure ku munota wa 70 ariko umupira uca hejuru y’izamu
Ubufaransa bwabonye penaliti ku munota wa 79 maze Mbappé ayiyera neza Ubufaransa buba bubonye igitego cya mbere
Bidatinze ku munota wa 82 Mbappé yongeye gutsinda igitego cya kabiri umukino uba usubiye ibubisi.
Mbappé wagize umukino mwiza cyane

Iminota 90 n’inyongera byarangiye zinganya Ibitego bibiri kuri bibiri. Hitabazwa iminota 30 nk’inyongera.ku munota 109 Messi yatsinze igitego cya Gatatu cya Argentina.
Mbappé yaje gutsinda nawe igitego cya Gatatu cy’Ubufaransa Kuri penaliti bari babonye.
Messi aterura igikombe

Umukino warangiye Ari bitatu Kuri bitatu hitabazwa penaliti maze Argentina yinjiza enye mu gihe Ubufaransa bwatsinze ebyiri. Amateka aba aranditswe ko Argentina itwaye igikombe cy’isi cya 2022.
Byari ibicika imihanda yose bishimira itsinze ya Messi

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Miller yibutswe mu buryo budasanzwe, umugore we avuga amagambo akomeye cyane(amafoto)

Umuhanzikazi Bwiza yemereye ikintu gikomeye Messi nyuma yuko Argentine itwaye igikombe cy’isi